Miss Sonia Rolland ufite inkomoko mu Rwanda wabaye nyampinga w’Ubufaransa muri 2000 na Ugeziwe Ernesto wahoze ari umunyamakuru wa RBA ubu uri muri Amerika, bateranye amagambo bapfa indirimbo Mziki ya Darassa.
Muri iki kiganiro cyabereye kuri Instagram, Ernesto yatangiye abaza Miss Sonia impamvu yaba yarakoresheje indirimbo y’Umunya-Tanzania mu mashusho ya filime mbarankuru {filme documentaire} ivuga ku bice bimwe by’igihugu cy’u Rwanda.
Uyu musore uri gukurikirana amasomo muri USA yavugaga ko muri iyi filimi mbarankuru ivuga ku Rwanda hagombye gukoreshwa indirimbo y’umuhanzi w’Umunyarwanda mu rwego rwo kubafasha kwagura umuziki wabo ibyo avuga ko ari amahirwe yari akomeye bari babonye.
Sonia Rolland ntiyahise atanga ibisobanuro by’iyo mpamvu yari abajijwe nk’umukinnyi mukuru {Actrice Principale} uzayigaragaramo.
Ahubwo yavuze ko atakabajijwe icyo kibazo gikwiye kubazwa abayiteguye bakanayitunganya ko we ntaho ahurira n’ibyo.
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo kuri iki gitekerezo cyari kiri ku rubuga rwa instagram, bamwe bashyigikiraga ikibazo cya Ernesto abandi bakavugira Sonia.
Ernesto yabwiye Umuseke ko atari agamije kuba yashyamirana na Miss Sonia Rolland. Icyo yifuzaga byari uko abayikoze babona ko bakoze amakosa yo gukoresha indirimbo y’inyamahanga kandi hari iz’inyarwanda.
Ati “Ntabwo nifuje ko abantu babibona nabi kuko si nawo mugambi wanjye. Icyo nashakaga ni uko ubutaha abahanzi b’abanyarwanda bakwiye kujya bahabwa agaciro nubwo badakunda kwivugira.”
Yakomeje avuga ko ikiganiro cyabo cyaje kugirwa umwihariko hagati yabo {Inbox}, noneho buri umwe yumva igitekerezo cy’undi aho gukomeza gusa n’abashyamiranira ku ka rubanda {wall}.
Joel RUTAGANDA
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2f0w0VL
No comments:
Post a Comment