Ally Niyonzima uri mu igeragezwa muri Zambia, Rayon Sports yemeje ko ayifitiye amasezerano

Umunyamabanga akaba n'Umuvugizi w'ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier aratangaza ko umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Mukura Victory Sports ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi Niyonzima Ally ko ari umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports yamaze no kubasinyira .

Mu minsi yashize nibwo inkuru yagiye hanze iherekejwe n'ifoto uyu musore ari kumwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe ya Rayon Sports bavuga ko yamaze kuyisinyira amasezerano y'imyaka ibiri.

Nyuma uyu musore yaje kubihakana ndetse n'ikipe ye ya Mukura VS irabihakana, byaje gusa n'ibihoshwa igihe uyu musore mu ntangiriro z'iki cyumweru(kuwa Mbere) yaje kwerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zanaco FC gukora igeragezwa.

Ally Niyonzima ari kumwe na perezida wa Rayon Sports nyuma yo gusinya

Mu kiganiro Makuruki yagiranye n'umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier , yatangaje ko Ally Niyonzima ari umukinnyi wa Rayon Sports gusa ngo basinyanye amasezerano afunguye ari nayo mpamvu bamuretse akajya gukora igeragezwa.

Ati“Ally yasinyanye amasezerano na Rayon Sports ariko ntabwo bimubuza kuba yagira aho ajya kuko amasezeano twasinyanye afunguye atamuzitira kuba yagira indi kipe bavugana.”

Twashatse kumenya hagati ya Mukura na Rayon Sports ikipe yaba yarafashije uyu musore kujya gukora igeragezwa muri Zambia dore ko yari ataratangazwa ku mugaragaro nk'umukinnyi wa Rayon Sports, maze Gakwaya Olivier adusubiza muri aya magambo.

“Ally nibyo yaradusinyiye adufitiye amasezerano ariko hari ibintu tugomba kubanza kumvikana na Mukura, Ariko Ally hariya yajyanyweyo n'ikipe ya Mukura igihe cyose yaba atsinzwe igeragezwa yahita aza mu ikipe ya Rayon Sports.”

Uretse Ally Niyonzima, ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Eric Rutanga wakiniraga APR FC, Yussuf Habimana wa Mukura na Nyandwi Saddam wa Espoir.

Mu cyumweru gishize Rayon Sports ifite gahunda yo kongerera amasezerano abakinnyi babo barangije amasezerano.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2tPJvww
via IFTTT

No comments:

Post a Comment