U Rwanda rwageze ku bikorwa bitandukanye mu myaka irindwi ishize, mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage, ubutabera n’imiyoborere myiza, muri icyo gihe rwari ruyobowe na FPR Inkotanyi yemeza ko hari ibyo yari yarasezeranyije abanyarwanda itagezeho.
Manifesto y’ Umuryango FPR Inkotanyi igaragaza ko hari intambwe yatewe muri iyo myaka irindwi, ariko ko iteganya n’ibikorwa byisumbuyeho muri manda nshya ya 2017-2024 mu gihe FPR Inkotanyi yaramuka itsinze amatora ya Perezida wa Repubulika, aho umukandida wayo yatoranyije, Paul Kagame, usanzwe ari na Perezida wa Repubulika yatangiye urugendo rwo kuzenguruka igihugu cyose yiyamamaza.
Bwiza.com yahisemo kubagezaho ibyagezweho muri manda yashize ndetse n’iiteganywa muri manda itaha, ariko idaciye ku ruhande n’ibitaragezweho.
Mu bukungu abakene baragabanutse, abagana banki bariyongera
Ku bufatanye n’abanyarwanda ngo ubukungu bwariyongereye , umusaruro mbumbe w’umuturage n’uw’igihugu uriyongera.
Ibijyanye n’ubuhinzi byateye imbere ndetse no mu bworozi, urwego rwa serivisi rutera imbere, abaturage bitabira ikoranabuhanga ndetse hiyongera n’umubare w’abagejejweho amashanyarazi.
Abakene bavuye ku kigero cya 45% mu mwaka w’2010 bagera kuri 39% mu wa 2014.
Hubatswe inyubako zigezweho zirimo nka Kigali Convention Center ndetse n’izindi hoteli zo mu cyiciro gikomeye hirya no hino mu Rwanda.
Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo z’indege RwandAir yongerewe ubushobozi, igura indege nshya zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi benshi, ndetse yongera n’ibyerekezo iganamo bigera kuri 22.
Umubare w’abagana ibigo by’imari na banki wariyongereye uva ku kigero cya 48% mu mwaka wa 2008, ugera kuri 89% mu wa 2015.
Hubatswe imihanda iri ifite uburebure bwa kilometero zisaga 1500 ubariyemo n’iyagiye isanwa. Mu mihanda mishya yubatswe harimo uw’umukandara wa Kivu, uhuza uturere twa Rusizi na Rubavu.
Umubare w’abaturage bafite amazi meza wavuye kuri 74.8% ugera kuri 84.4% muri 2014.
Nubwo bimeze gutya ariko hari bimwe mu bitaragezweho birimo kugera ku mubare w’abaturage bari bateganyijwe guhabwa amazi n’amashanyarazi, hari kandi bimwe mu bikorwa bigikomeza byagombye kuba byararangiye muri iyi manda. Gusa Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Francois Ngarambe yemeza ko bazagenda babisobanurira abaturage n’impamvu yabiteye.
Ati “Ntabwo tujya twirarira cyangwa ngo tubeshye, ibyo tutagezeho twari twemereye Abanyarwanda tuzababwira impamvu. Dore inzitizi zabaye izi, dore aho tugeze, dore igihe bizakorerwa.”
Akomeza avuga abazagera aho umukandida wa FPR Inkotanyi azaba yiyamamazriza bazaganira ku byakorwa muri manda itaha. Ku bitaragezweho ngo si uko byananiranye ahubwo ngo nuko hari ibikiri mu nzira bigikorwa kandi n’ibindi bisaba igihe kirekire.
Ibiteganywa muri manda itaha
Umuryango FPR Inkotanyi ubicishije muri iyo manifesto ugaragaza ko uzongera umusaruro ukomoka ku buhinzi no ku bworozi. Hanozwa ibijyanye no kubyaza umusaruro umutungo kamere no kurinda ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Izihatira kandi guhanga imirimo mishya mu rwego rwo guhangana n’ubushomeri mu byiciro byose by’Abanyarwanda, ndetse no gukomeza urugendo rwo kurandura ubukene.
Hazakomeza kuzamurwa ibyaro n’iterambere ryabyo, hubakwa inzu nshya ndetse hazamurwa n’imibereho y’Abanyarwanda. Hazongerwa kandi ubukungu bw’igihugu bushingiye ku ruhare rw’abikorera. Hazatezwa imbere ibijyanye n’inganda, kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.
Made in Rwanda izakomeza kongererwa agaciro
FPR Inkotanyi igaragaza ko izakomeza ubufatanye n’abikorera mu rwego rwo guteza imbere politiki yo kongera no gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda(Made in Rwanda Products). Ni muri urwo rwego bitewe n’ubwo bufatanye inganda zizakomeza kongerwa hongerwa ibyo zikora.
Abikorera kandi bazafashwa kubona ubushobozi buzatuma bongera umusaruro w’ibikenewe mu Rwanda n’ibyoherezwa mu mahanga.
Mu rwego rwo guhanga imirimo mishya, kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, hazongerwa umubare w’amshuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hongerwe n’umubare w’abayarangizamo, bahabwa ubumenyi bubafasha kujya ku isoko ry’umurimo. Abazarangiza ayo mashuri bazafashwa guhabwa ibikoresho.
Hazatezwa imbere guhanga ibishya no guteza imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Hazatezwa imbere iterambere ry’imijyi ndetse n’ibyaro, hubakwa inzu nshya mu rwego rwo guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ibyo bizakorwa hanozwa ibijyanye n’imiturire, himurwa abatuye mu manegeka, abaturage bagezwaho amashanyarazi n’amazi.
Hazanozwa kandi ibijya no gutwara abantu n’ibintu mu mijyi no mu cyaro, ndetse n’ibyo gutunganya imyanda mu mijyi no mu cyaro.
Ku bijyanye n’ibikorwa remezo hazubakwa imihanda mishya ya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 800. Iyo ni Ngoma-Bugesera-Nyanza, Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare, Huye Kibeho-Munini, Kagitumba-Kayonza-Rusumo ndetse n’iyo muri Kigali.
Hazubakwa kandi imihanda migenderano hagati y’uturere(feeder roads), ifite uburebure bwa kilometero 3000, ikubuga cy;indege cya Bugesera gikomeze kubakwa, hubakwe n’amasoko mashya ku mipaka y’u Rwanda n’ibihugu bituranye narwo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus
from bwiza http://ift.tt/2uqWiXK
via IFTTT
No comments:
Post a Comment