Abirirwa bategera ibizava mu matora yacu abo amafaranga yabo aragiye: Paul Kagame

Nyuma yo kuva mu Ruhango Perezida Kagame yakomereje mu karere ka Nyanza gahunda yo kwiyamamaza kongera kuyobora u Rwanda ni gahunda yatangiye kuri uyu wa gatanu .

Kimwe na Ruhango na hano I Nyanza nyakubahwa Paul Kagame yakiriwe n'imbaga y'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, Paul Kagame agitangira kuganira abaturage ba Nyanza yatangiye

agira ati :"Aba nyenyanza namwe ba Rayon Sports muraho cyane "

Paul Kagame umukandida wa FPR yashimiye abaje ku mwakira ariko kandi avuga ko intero ya RPF ari ukwihuta ndetse no kugera kure ati:”Ndabashimiye rero kuba mwaje mungana gutya kugirango inzira tuyifatanye, hari imvugo ijya ivugwa n'abantu murayizi ivuga ngo iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine, iyo ushaka kugera kure murajyana muri benshi ujyana n'abandi. Ariko twebwe RPF tubishaka byombi turashaka kwihuta kandi turashaka kugera kure ubwo ni ukuvuga rero dufatanya ibintu bibiri. Dusaba umuntu umwe mu bikorwa bye gukora akihuta ariko kugirango tugere kure buri umwe ukora akihuta turashaka ko ajyana n'undi turashaka kwihita turashaka kugera kure inzira tuyirimo rero.”

Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko icyerekezo cy'abanyarwanda cyatangiye cyera ubwo basaba referandumu ati :”Aho dushaka kugera byatangiye cyera ntabwo ari uyu munsi gusa cyangwa ejo bundi! Muri buka aho byahereye? Byahereye rero igihe byahereye cyera igihe cya referandumu. Naho yaturutse murabyibuka? Simwe mwabisabye se ? Ubundi rero tujya tubahamagara mukatwitaba ariko ubu nimwe mwaduhamagaye turabitabye, mwaduhamagaye muri ya masinya amantu basinye bashaka ko habaho referandumu murongera mudutumira muri referandumu ubwayo turabitaba igisigaye rero ni ukugendera tukihuta kandi tukagera kure.”

Nyakubahwa Kagame Paul yavuze abirirwa bategera ibizava mu matora y'u Rwanda amafaranga yabo azahomba. Ati :”Naho abajya gutega ngo babaze ngo ariko ngo muri aya matora ngo ninde uzatsinda? Byo mwabirangije cyera abajya gutega bakanyuranya n'ibyo bakwiriye kuba babona abo amafaranga yabo aragiye. Kandi abanavuga ko uyu mwihariko ubu budasa bw'u Rwanda atari demokarasi igihe cyabo nabo ibyo bakora cyangwa ibyo biga muri demokarasi bagipfushije ubusa. Kuko ahariho hose ku Isi hose muri demokarasi ikintu cya mbere cyibanza ni icyifuzo cy'abantu.”

Perezida Kagame yavuze ko amajwi y'abanyamuryango ba FPR n'andi mashyaka ayishyikiye ubwayo yamaze kurangiza ikiba. Ati :”ufashe amajwi y'abayoboke ba FPR ukongera n'ay'amashyaka ya politiki 8 ukogeraho n'ayandi bigenga ayo ndumva yarangije ikibazo cyera . Ariko turashimira n'andi mashyaka n'ayo atari no muri iyo nzira hatri irya green party iry'Imberakuri.”

Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutitaye kubirirwa bandika cyane ko ngo ibyo bandika bitanabareba




Nyakubahwa Paul Kagame umuyobozi wa FPR aganiriza abaturage





Kimwe na Ruhango na na Nyanza Paul Kagame yakiriwe n'abahanzi



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2tQydZc
via IFTTT

No comments:

Post a Comment