Urban Boys ya babiri yashyize hanze indirimbo ya mbere

Nyuma yo gutandukana na Safi Madiba bari bamaranye imyaka icumi, itsinda Urban Boys yamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya mu buryo bw’ amajwi (audio) bise ‘Mfumbata’.

Iyi ni indirimbo yakozwe na Iso Pro, ikaba yasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2017.

Amagambo yumvikana muri iyi ndirimbo yiganjemo ay’ urukundo, nk’ uko bimaze kumenyerwa mu ndirimbo nyinshi iri tsinda ryagiye rikora na mbere y’ uko Safi Madiba arisezeramo.

Avuga kuri iyi ndirimbo, Humble Jizzo yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko ‘Mfumbata’ ari yo indirimbo itangije urugendo rwa Urban Boys ya babiri ku mugaragaro, ariko ko ibikorwa byagiye biranga itsinda mu myaka icumi rimaze mu muziki nyarwanda ntaho bizigera bijya.

Ati, “Iyi ndirimbo navuga ko ari yo Urban Boys ya babiri itangiriyeho ku mugaragaro. Ubu turi babiri ariko imbaraga zacu nk’ itsinda ntaho zizajya, kuko si byo abafana bacu batumenyereyeho, nta n’urwitwazo twabibonera. Dufite imbaraga, umurava n’ ibikorwa ku buryo abafana bacu nta cyo bazatuburana, na ho abibazaga ko itsinda rirangiye babyibagirwe”

Humble Jizzo yongeyeho ko umwanya wo kwigaragariza abafana na wo ugiye kuboneka avuga ko bateganya gukora ibitaramo bitandukanye bakongera guhura n’ abafana babo ndetse n’ ab’ umuziki muri rusange bashaka kubona itsinda riririmba ari babiri.

Ati, “ubu tugiye gutangira kwitabira ibiganiro (interviews) bitandukanye ku ma radiyo, Televiziyo n’ ibindi bitangazamukuru, abafana bacu bongere batubone. Icyo nabizeza ni uko bidatinze tugiye gutangira gukora ibitaramo bitandukanye, bityo tubashe guhura na bo imbona nkubone”

Biteganyijwe ko amashusho (video) y’ iyi ndirimbo ‘Mfumbata’ azatangira gufatwa mu mpera z’ iki cyumweru, ku buryo mu byumweru bibiri biri imbere azaba yamaze kujya hanze.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2naHI49
via IFTTT

No comments:

Post a Comment