Umuhanzi ukomeye wo muri Tanzaniya yakoreye igikorwa gikomeye Miss Ingabire Habibah bitungura benshi.

Mu gihe habura amasaha make ngo hakamenyekana umukobwa uzegukana ikamba ry’uwahize abandi mu irushanwa rya Miss Supranational 2017 ririmo umunyarwandakazi Miss Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda.Kuri ubu umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cya Tanzaniya, Ommy Dimpoz yatunguye abantu batari bake ubwo yagaragazaga ko ashyigikiye cyane Habibah ndetse anashishikariza abafana be kumutora.

Ni mu butumwa Ommy Dimpoz ukunzwe cyane mu ndirimbo Cheche yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yashyizeho ifoto ya Habibah ndetse yongeraho amagambo agaragaza ko amushyikiye cyane, ndetse aboneraho kubwira abafana be barenga miliyoni ebyiri bakumukira kuri instagram,uburyo bakoresha batora uyu munyarwandakazi kugira ngo bakomeze kumwongerera amahirwe yo kwegukana igihembo muri iri rushanwa.

Instagram Photo



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2By1Tfl
via IFTTT

No comments:

Post a Comment