Umwaka urashize umunyamakuru Eminente afunzwe, uwo babakatiye hamwe we aracyari hanze

Tariki 30 Ugushyingo 2017, nibwo hatangiye gutangazwa amakuru y'ifungwa rya Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi cyane ku izina rya Maman Eminente.

Kuwa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 nibwo Urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, rwakatiye Mugabushaka Jeanne de Chantal hamwe n'umuvugabutumwa Apotre Bizimana Ibrahim, aba bombi bakatirwa ko bagomba gufungwa imyaka itatu n'amezi abiri no gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda, nyuma yo kubahamya icyaha cy'ubwambuzi bushukana.

Kuva ubwo umunyamakuru Eminente arafunzwe ariko Apotre Ibrahim we ntiyigeze afungwa, bitewe n'uko yakatiwe adafunzwe kandi agahita ajuririra icyemezo cy'urukiko.

JPEG - 165.3 kb

Eminente we amaze igihe muri gereza mu gihe uwo bakatiwe igihano kimwe atarafungwa

Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminente) yaburanaga afunzwe kuko yatawe muri yombi mu kwezi k'Ugushyingo 2016 akurikiranyweho icyaha cy'ubwambuzi bushukana, icyaha ubushinjacyaha bwagaragazaga ko yagikoze yaka amafaranga abanyamadini abizeza kubashakira ibyangombwa mu kigo cy'igihugu cy'imiyoborere (RGB). Apotre Bizimana Ibrahim, we yaburanaga adafunzwe, ndetse Eminente agitabwa muri yombi ntibyahise bivugwa ko areganwa na Bizimana Ibrahim.

Kuba Apotre Ibrahim atarafunzwe, biteganywa n'amategeko nk'uko byashimangiwe na Itamwa Emmanuel, umuvugizi w'inkiko z'u Rwanda, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Ukwezi.com. Itamwa Emmanuel ati: "Kuko Eminente we yakurikiranwaga afunzwe, itegeko rivuga ko iyo urubanza ruciwe mu rwego rwa mbere umuntu aguma muri etat yari arimo (niba yari afunzwe akagumamo, niba yari ari hanze akahaguma) n'iyo yahamwa n'icyaha. Ni ukuvuga ngo Eminente we agomba kuguma afunzwe ariko uriya ukurikiranywe ari hanze, iyo ajuriye nawe aguma muri etat yari arimo, ni ukuvuga ngo icyaha kiba kitaramuhama kugeza igihe urubanza ruzaba ndakuka. Mu gihe rero iminsi yo kujurira ikirimo cyangwa se yarajuriye, icyo gihe aguma uko yari ari, kereka umunsi urubanza rwe rwabaye ndakuka"

JPEG - 355.8 kb

Apotre Bizimana Ibrahim n'ubwo yakatiwe yibereye mu rugo

Uyu muvugabutumwa, Apotre Bizimana Ibrahim, yamenyekanye mu itorero Umusozi w'Ibyiringiro rya Kimisagara na Runda mu karere ka Kamonyi, iri torero akaba yarafatanyaga kuriyobora na Apotre Mukabadege Liliane wari umugore we byemewe n'amategeko ariko bakaza gutandukana burundu mu mategeko, itorero rikaguma mu biganza by'umugore we ari nawe wari wararishinze, hanyuma undi nawe akaza gushinga irye nyuma.

JPEG - 140.6 kb

Mbere bakoranaga umurimo w'ivugabutumwa bakibana nk'umugabo n'umugore ariko batandukanye byemewe n'amategeko umwe abikora ukwe

JPEG - 259.6 kb

Aha bari kumwe na Apotre Paul Gitwaza, umunsi abimika icyarimwe akabashyira ku rwego rw'Intumwa z'Imana

SOMA INKURU BIJYANYE HANO: Gushinjanya amarozi, ubusambanyi... biraganisha Apotre Bizimana n'umugore we kuri gatanya



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2Bma9hq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment