Abanyamuryango ba Sacco Icyerekezo bahishuriwe ko bashobora kwizigamira 100Frw rikabateza imbere

Ubwo ubuyobozi bw'Umurenge Sacco Icyerekezo yo muri Kinyinya bwahuguraga abanyamuryango bayo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017, muri gahunda ya To Look It igenerwa ibagenewe, bigishwa uburyo bashobora gutangira kwizigamira bahereye ku giceri kimwe cy'ijana kandi bikabateza imbere.

Amwe mu masomo bahawe yagiye agaruka ku buryo umunyamuryango ashobora gukora ingengo y'imari ye atitaye ku mubare w'amafaranga afite, ibyo ashobora kugenderaho mbere yo kujya kwaka inguzanyo ndetse n'ibyamufasha kuzamura imyumvire ibaganisha ku iterambere.

Bamwe mu bahawe aya mahugurwa biganjemo urubyiruko babwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko bungutse byinshi batari bazi dore ko abenshi batiyumvishaga uburyo umuntu ashobora kwizigamira igiceri cy'ijana.

Mujawimana Seraphine usanzwe ukorera imirimo ijyanye no gutunganya imisatsi mu kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya yavuze ko yatangajwe no kumva ko umuntu yakizizgamira igiceri cy'ijana akagira aho agera.

Yagize ati “Ntabwo njyewe nabashaga kwiyumvisha ko nashoboraga kuba mfite amafaranga 100 ngo mbashe kuyabitsa .Gusa ubu natangiye kubyumva ko ayo mafaranga ugenda wizigamira mu gihe gito ushobora kuzabona amahirwe yo kwaka inguzanyo ukayikoresha mu gikorwa cyaguteza imbere.”

Mujawimana Seraphine ngo yatunguwe no kumva ko kuzigama igiceri cy'ijana bishoboka

Munyaneza Silvan usanzwe ukora ibijyanye n'ububaji yagize ati “Ni ukuvuga ngo njyewe mu kazi nakoraga sinabashaga kuba nakwizigamira mvuga nti amafaranga nkorera ni make, ariko nahuguwe ko amafaranga ayo ariyo yose umuntu ashobora kuyizigamira agatera imbere akaba ari nayo mpamvu ngiye no kujya gukangurira abandi iyi gahunda ubundi tugatera imbere.”

Umuyobozi wa Sacco Icyerekezo Kinyinya, Madamu Niwemugeni Chantal yabwiye Ukwezi.com ko aya mahugurwa ubusanzwe agenerwa urubyiruko rwize imyuga ariko basanzwe ari abanyamuryango b'Umurenge Sacco. Yanavuze kandi ko aya mahugurwa aba agamije no kwereka umuturage uburyo yagira gahunda mu byo akora akanagira intego agendeye ku ngengo y'imari ntoya n'igihe runaka yifuza kugera kubyo yateganije.

Yagize ati “Uyu munsi twahuguye abantu 30 bo mu cyiciro cya mbere, icyo aya mahugurwa agamije ni ukwigisha umuturage inyigisho z'imari ariko zagenewe umurenge Sacco, mu rwego rwo guhumura umuturage kugira ngo ibyo akora byose bikaba bigendeye ku ngengo y'imari ndetse akanabasha kugera kubyo aba yariyemeje mu gihe yateganije kubigeraho.”

Yakomeje agira ati “ Umusaruro wa mbere bitanga bituma umuntu afunguka mu mutwe akamenya igikwiriye mbere kurusha ikindi, ikindi kandi bituma atinyuka ndetse akanagabanya ibyo asohora akongera ibyo yinjiza.Ikindi kandi aya mahugurwa arangira buri muntu wayitabiriye yatangiye kugira inyota yo gukorana n'ikigo cy'imari.''

KANDA HANO WUMVE UBURYO UYU MUYOBOZI ABISOBANURA

Amafaranga asaga milliyoni 56 niyo amaze guhabwa abaturage bagera ku 106 muri iyi gahunda ya ToLookIt, aya mafaranga akaba ari ayo bahabwa nk'inguzanyo ndetse bakanahugurwa uburyo bwo kuyakoresha. Abayobozi b'iyi Sacco bavuga ko hari gahunda y'uko bazagera hirya no hino bagahugura abarenze aba ndetse ngo bakaba banateganya guhugura icyiciro cy'abagore.

Sacco Icyerekezo Kinyinya ifite abanyamuryango babarurirwa muri 6,268 ndetse nk'uko ubuyobozi bw'iyi Sacco bubivuga ngo babifashijwemo n'ubukangurambaga buhoraho buri kwezi bunguka abanyamuryango bashya 30.

Umuyobozi mukuru wa Sacco Icyerecyezo Kinyinya, Niwemugeni Chantal Aba ni abari bitabiriye aya mahugurwa



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2iozMKN
via IFTTT

No comments:

Post a Comment