Irebere amafoto y’abana babiri b’impanga bakomeje gutangaza benshi nyuma yo kuvuka badahuje ibara ry’impu zabo.

Abana babiri b’impanga b’Abanyamerika bitwa Isabella na Gabriella bakomeje kwibazwaho na benshi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo bavutse  badahuje ibara ry’impu zabo, aho umwe ari umwirabura naho undi akaba umuzungu.

Gabriella na Isabella bavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu kwezi kwa kane uyu mwaka, bakaba baravutse ku babyeyi b’Abanyamerika ariko bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika. Gusa usanga abantu benshi batangarira ko aba bana bavutse ari impanga ariko bakavuka badasa na gato ku ibara ry’uruhu ndetse n’ibara ry’amaso yabo.

Nyina w’aba bana witwa Clementina Shipley, yatangarije igitangazamakuru cyo muri Amerika ko abana be bakuriye mu ngobyi za nyababyeyi ebyiri zitandukanye, akaba ari yo mpamvu ngo baje batandukanye ku ibara ry’uruhu.Gusa inzobere mu buvuzi zo mu Bwongereza, zatangaje ko ibi bidakunze kubaho ko impanga zivuka zidasa na gato ku ruhu, kuko ngo amahirwe y’uko byaba angana na 1/500.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2ir6wmP
via IFTTT

No comments:

Post a Comment