Imikino ya Cecafa 2017 izaba ari ishiraniro, Amavubi yiteguye neza

Amakipe aturutse hirya no hino mu karere ka Afrika y'iburasirazuba guhera ku itariki 03 kugeza tariki 17 Ukuboza 2017 agiye kwitabira irushanwa ku makipe y'ibihugu CECAFA SENIOR CHALLENGE CUP 2017 mu gihugu cya Kenya hakiyongeraro Zimbabwe ndetse na Libya zatumiwe muri iri irushanwa ritegurwa n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu karere ka Afrika y'iburasirazuba no hagati CECAFA.

Itsinda rya mbere rigizwe n'u Rwanda, Libya, Tanzania, Zanzibar na Kenya yaryakiriye , mu gihe itsinda rya kabiri rigizwe na Uganda, Burundi, Zimbabwe, Ethiopia na Sudan y'Epfo.

Kuri iki cyumweru tariki 03 Ukuboza 2017, Ikipe ya Kilimanjaro Stars yo muri Tanzania izesurana na Libya ku mukino wa mbere. Nyuma y'uyu mukino ikipe y'igihugu cya Kenya, Harambee Stars n'iy'u Rwanda Amavubi Stars zizesurana k' umukino wo gutangiza ku mugaragaro iri rushanwa.

Ku ikipe y'u Rwanda Amavubi Stars,Uganda na Libya ni akarusho kwitabira iri rushanwa kuko rizabafasha kwitegura imikino y'igikombe cya Afrika CH201AN 8 (ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo) izabera mu gihugu cya Maroc muri 2018.

Kuri ubu abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda bakomeje imyitozo yo kwitegura aya marushanwa

Uganda niyo ifite igikombe giheruka cya CECAFA yabereye mu murwa mukuru Addis Abeba, muri Ethiopia muri 2015 ku mukino wa nyuma ikaba yaratsinze Amavumbi Stars 1-0.

Abakinnyi 24 bahamagawe mu myitozo n'umutoza Hey ni:

Abanyezamu: Yves Kimenyi (APR FC), Marcel Nzarora (Police FC) and Eric Ndayishimiye (Rayon Sports)

Ba Myugariro: Herve Rugwiro (APR), Fitina Omborenga (APR), Emmanuel Imanishimwe (APR), Thierry Manzi (Rayon Sports), Faustin Usengimana (Rayon Sports), Eric Rutanga (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Eric Iradukunda (AS Kigali) na Ally Mbogo (SC Kiyovu).

Abakinnyi bo hagati: Djihad Bizimana (APR), Muhadjir Hakizimana (APR), Amran Nshimiyimana (APR), Yannick Mukunzi (Rayon Sports), Andrew Buteera (APR), Djabel Manishimwe (Rayon Sports), Ally Niyonzima (AS Kigali) and Olivier Niyonzima (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu: Innocent Nshuti (APR), Maxime Sekamana (APR), Mico Justin (Police FC), Abeddy na Biramahire (Police FC).

Christopher Karenzi



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2igz95U
via IFTTT

No comments:

Post a Comment