Samuel Eto'o yahakanye ibyo gukura abimukira muri Libya, agira icyo asaba Afurika

Samuel Eto'o wamamaye mu mupira w'amaguru yahakanye yivuye inyuma amakuru yasakaye avuga ko yakodesheje indege yacyuye abanya-Cameroun bari baragizwe abacakara mu gihugu cya Libya, gusa asaba abatuye Afurika kugira umutima w'urukundo bakagira uruhare mu gutabara abantu bari mu kaga.

Ku munsi w'ejo tariki ya 28 Ukwakira 2017, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakazwaga amafoto y'uwahoze ari umukinnyi ukomeye w'ikipe y'igihugu ya Cameroun ari kumwe n'abimukira mu ndege bivugwa ko ari we wabishyuriye indege ibakura mu gihugu cya Libya.

Nk'uko Nairobi news ikomeza ibitangaza, Samuel ahakana amakuru yavugaga ko yaba yaratanze akayabo k'ibihumbi 300 by'amadorali kuri buri mwimukira.

Mu butumwa yatanze, Samuel Eto'o Fils ariko yanavuze ko umutima w'urukundo utabara kurusha amafaranga bityo ko igikorwa cyo gutabara abimukira bari muri Libya kitareba cyane abafite amafaranga ko hakenewe umutima w'urukundo mbere ya byose.

Samuel Eto'o yagize ati: ”Amakuru avuga ko naba narahaye amafaranga abimukira bari muri Libya ngo bagaruke muri Cameroun siyo rwose, gusa ni ngombwa ko buri wese atekereza kucyo yakora mu gutabara abari gukoreshwa ubucakara muri Libya”

Uyu mugabo wamamaye mu mupira w'amaguru yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko abimukira bari muri Libya ari abaturanyi ba buri muntu bityo ko abantu batagomba kubiharira bamwe, ngo bo bigire ba ntibindeba.

Samuel Eto'o Fils yakinnye mu makipe akomeye nka FC Barcelona, Chelsea, Galatasaly, ndetse akaba yari n'inkingi ya mwamba mu ikipe y'igihugu ya Cameroun.

JPEG - 38.7 kb
Ku munsi w'Ejo hiriwe hacicikana amafoto agaragaza Eto'o ari mu ndege n'abimukira bivugwa ko ari we wayishyuye


from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2AilSkx
via IFTTT

No comments:

Post a Comment