Umuramyi Jado Sinza agiye kumurika album yise ‘Nabaho' mu gitaramo gikomeye

Uyu muhanzi Jado Sinza ukizamuka album ye ya mbere, yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Nabaho' ari nayo yitiriye iyi album izaba igizwe n'indirimbo 10.

Iki gitaramo kandi kizaba kirimo abaririmbyi ku giti cyabo ndetse n'amakorali aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Bosco Nshuti,New Melody ,na Siloam Choir n'abandi batandukanye, mu gihe ijambo ry'Imana rizigishwa na Pasiteri Claude Rudasingwa.

Jado Sinza avuga ko azakora igitaramo cy'amateka ngo kuko yariteguye bihagije kandi n'abahanzi bazafatanya nawe imyiteguro bayigeze kure dore ko bose bazaririmba mu buryo bwa live kugira ngo abazitabira bose bazatahe bafashijwe.

Iki gitaramo kizabera ku Gisozi kuri Dove Hotel Kigali, ku ya 5 Ugushyingo 2017 kuva saa cyenda z'umugoroba, aho kucyinjiramo bizaba ari ubuntu kuri buri wese uzaba yitabiriye.

Jado Sinza wari usanwe aririmba muri Korali Siloamu no mu itsinda rya New Melody yatangiye urugendo rwo kuririmba ku giti cye muri uyu mwaka aho yanafashe umwanzuro kumurika album ye ya mbere ibintu yifuzaga kuva akiri umwana muto.

Jado Sinza yiteguye gukora igitaramo cy'amateka



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2zrZfdn
via IFTTT

No comments:

Post a Comment