Tariki 26 Ukuboza 2017, nibwo Jean Lambert Gatare azajya gusaba no gukwa Nikuze Odette bakunda kwita Dede bibere ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, nyuma y'iyo mihango hakurikireho gusezerana imbere y'Imana kuri Saint Michel mu Kiyovu, no kwakira abatumiwe muri ibyo birori bizabera muri Rugende Park. Amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko Nikuze yakundanye na Jean Lambert Gatare nyuma y'igihe uyu munyamakuru apfushije umugore we wa mbere.
Jean Lambert Gatare n'umukunzi we Nikuze bagiye kurushinga
Jean Lambert Gatare, yamaze igihe gikabakaba imyaka ibiri arwaje umufasha we wa mbere, akaba yaramuvuje i Nairobi, mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali n'ahandi henshi ariko byarangiye ashizemo umwuka tariki 3 Ukwakira 2016.
Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yakoreye Radio BBC ndetse yanakoreye igihe kirekire cyane Radio Rwanda, nyuma aza kujya kuri Radio Isango Star aho amaze imyaka myinshi ari umuyobozi wayo. Ni umwe mu banyamakuru b'imikino bafatwa nk'inararibonye mu kogeza no busezenguzi bw'imikino, by'umwihariko umupira w'amaguru.
SOMA INKURU BIJYANYE HANO: Byinshi biteye amatsiko kuri Jean Lambert Gatare wogezaga umupira bikaryohera imbaga
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2k4fVB9
via IFTTT
No comments:
Post a Comment