Guverinoma ya Zimbabwe yemeje ko umunsi Robbert Mugabe yavutseho ari ikiruhuko rusange (konje) ku bakozi bose mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwe mu guteza imbere igihugu.
Tariki ya 21 Gashyantare 1924 niwo munsi Mugabe yavutseho, mu rwego rwo kuzirikana icyo Mugabe yamariye Zimbabwe, kuri ubu hafashwe umwanzuro wuko ku itariki 21 Gashyantare buri Mwaka, Zimbabwe izajya yizihiza umunsi w'urubyiruko ukagirwa ikiruhuko rusange ku bakozi bose.
Itegeko ryo kwizihiza umunsi Robert Gabriel Mugabe yavutseho no kuwugira ikiruhuko rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta kuwa gatanu itariki 24 Ugushyingo 2017 ari na wo munsi Emmerson Mnangagwa wamusimbuye yarahiriye gutangira imirimo yo kuba Perezida mushya w'Igihugu cya Zimbabwe.
Ibi bibaye nyuma y'aho Mugabe w'imyaka 93 aherutse kwegura ku butegetsi bwa Zimbabwe nyuma y'imyaka 37 ayiyoboye. Uyu mukabwe yafashe icyemezo cyo kwegura nyuma y'igitutu yashyizweho n'ingabo ndetse n'abagize ishyaka rya Zanu-PF riri ku butegetsi.
Muri Kanama uyu mwaka, nibwo guverinoma yatangiye kwiga ku mwanzuro wo gutanga konji ku munsi w'amavuko ya Mugabe nyuma y'aho urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu-PF rwari rumaze iminsi rubisaba.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2jpF85a
via IFTTT
No comments:
Post a Comment