Umuhanga mu kuvuza umwirongi arataramira abanyarwanda muri Kigali Juzz Junction

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2017, abahanzi bazasusurutsa abantu muri Kigali Jazz Junction bijeje kuzagaragaza umwimerere mu miririmbire, bazaba baherekejwe n'abacuranzi bafite ubuhanga mu muziki wa Jazz ndetse na Band ya Neptunez Band isanzwe imenyerewe muri Kigali.

Isaiah Katumwa ukomoka muri Uganda ni umuhanzi w'imena muri iki gitaramo

Yagize ati “Abazitabira igitaramo bitege kuryoherwa n'umuziki kuko nizera ko ibi bihugu byacu bihuza, iyo wakoze ikintu cyiza muri Uganda na Kenya bakakishimira biba bitanga amahirwe menshi ko no mu Rwanda wahagera bakakwishimira, kandi si umbwambere ntaramiye abanyarwanda ndabizeza ko muzishima.”

Isaiah Katumwa yavuze ko yizeye ubuhanga bw'abazamucurangira baba Neptunez Band ndetse n'umwana we witwa Mico Katumwa.

Andy Bumuntu umaze gukora indirimbo 3 gusa ariko zose zakunzwe ziri mu njyana ya Blues nawe yijeje abazitabira iki gitaramo ko bazaryoherwa. Yagize ati: "Nanjye ngize amahirwe nk'aya akomeye yo gukorana n'umuntu ukomeye muri iyi njyana muri aka karere ka Africa y'iburasirazuba ndetse no mu gitaramo gikomeye nk'iki nzakoresha imbaraga zanjye mbanezeze”.

Isaiah Katumwa na Andy Bumuntu muri iki gitaramo bazafatanya n'itsinda rya Neptunez Band ndetse na Stella Tushabe, umukobwa wa mbere uzwi mu kuvuza Saxophone mu Rwanda.

Andy Bumuntu umaze gukora indirimbo 3 gusa ariko zose zakunzwe ziri mu njyana ya Blues

Isaiah Katumwa ugiye gutaramira i Kigali, izina rye riza imbere iyo uvuze Jazz muri Afurika y'Uburasirazuba kuko amaze imyaka 22 akora uyu muziki. Afite ikiganiro gikomeye muri Uganda cyitwa “Jazz with Isaiah” gitambuka kuri Urban TV, cyatumye benshi mu bakurikira umuziki biyumvamo Jazz. Kwinjira muri iki gitaramo ni 10,000 Frw ahasanzwe ndetse na VIP 25000 Frw.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2iqhOU6
via IFTTT

No comments:

Post a Comment