Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta arahiriye kuyoboa Kenya manda ye ya kabiri nyuma yo gutsinda Raila Odinga mu matora yasuwemo yo kuwa 26 Ukwakira 2017.
Umuhango wo kurahira kwa Uhuru Kenyatta wabereye mu mujyi Nairobi,ku kibuga cyakira abantu ibihumbi 60, ukaba witabiriwe n'aba perezida 13 harimo n'uw'u Rwanda Paul Kagame, ndetse na Museveni wa Uganda.
N'ubwo ahabereye umuhango wo kurahira kwa Uhuru Kenyatta hari hanini, ntibyabujije abantu kubura aho bajya kuko bari biteguye irahira rya Perezida Kenyatta ari benshi.
Police y'igihugu cya Kenya byayisabye gukwirakwiza abapolice mu duce twose tw'igihugu cyane cyane mu mujyi wa Nairobi mu rwego rwo guhangana n'abatavuga rumwe na Leta bashobora kuza guhungabanya ibirori byo kurahira.
Abayoboke ba Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta nabo babyukiye mu mihanda yo mu murwa mukuru wa Nairobi ndetse n'inyuma ya sitade yabereyemo ibi birori barigaragambya ngo bereke Isi ko batishimiye ko Kenyatta yarahiye gusa polisi ya Kenya yahanganye nabo ndetse inabateramo ibyotsi bihumanya mu maso.
Perezida Kenyatta yatsinze amatora y'umukuru w'igihugu ubugira kabiri nyuma yo kuba mu matora yari yabaye kwa 8 kanama 2017 yaje gukurikirwa n'imvururu ndetse urukiko rukemeza ko habayemo uburiganya mu kwemeza ko Uhuru yatsinze amatora bityo bemeza ko amatora agomba gusubirwamo.
Umuyobozi w'Ihuriro ry'amashyaka, Raila Odinga yamaganiye kure ibyakozwe n'ibiro bishinzwe amatora, kuko bitubahirije ibisabwa mu isubirwamo ry'amatora bigenwa n'Itegeko Nshinga ry'iki gihugu.
Uhuru Kenyatta arahiriye kuyobora Kenya manda y'imyaka itandatu ari peezida w'iki gihugu nyuma yo gutorwa ku majwi 98% nubwo amatora yari yitabiriwe n'abatarenze 39% by'abemerewe gutora.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2iZliya
via IFTTT
No comments:
Post a Comment