Padiri Uwinana w'umuraperi atangazwa n' abakobwa bakamusaba urukundo

Uyu umaze igihe kitari gito aririmba indiorimbo zo guhimbazza Imana mu njyana ya Hip Hop, ahamya ko byamufashije gukomeza umuhamagaro we wo kubwiriza no kwigisha ijambo ry'Imana.

Padiri Uwimana mu myaka 6 amaze aririmba muri iyi njyana, avuga ko kuririmba byamugiriye akamaro gakomeye mu buzima bwe ngo kuko byagiye binamuhuza n'abantu benshi rimwe na rimwe bigakurura imigisha haba mu buryo bufatika cyangwa mu buryo bwa roho.

Aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru, Padiri Uwimana yavuze ko kuba ari umupadiri bimukingira ibintu byinshi kuko ngo usanga hari n'abakobwa bamusaba urukundo.

Yagize ati “Nk'umupadiri mpura n'abantu benshi, tugira inama abantu b'ingeri zose, muri ubu buryo abantu baba banzi rero, usanga hari abakobwa baza ugira ngo baragisha inama, akambwira ati ‘ndagukunda'.”

Uyu mu padiri akomeza avuga ko akenshi iyo ahuye n'umutego nk'uyu ahita asubiza uwo mukobwa ko nawe amukunda nk'umubyeyi ngo kuko padiri ari umubyeyi wa bose. Ati “Ubupadiri rero bundinda kuba naca ku ruhande.”

Akomeza avuga ko anezezwa cyane no kumva abantu benshi baziz ibihangano bye, ndetse ngo yanezerewe byimazzeyo ubwo yajyaga mu Budage akaririmbira abantu, hanyuma bagakusanya amafaranga akayafashisha abantu batishoboye basaga 500 mu kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Padiri Uwimana avugako yatangiye ubuhanzi aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu njyana yo muri Kiliziya, nyuma aza no guhura n'abana bo mu muhanda aganira nabo bamubwira ko batajya bumva injyana zo muri Kiliziya kandi ko batanazikunda, ahita ahakura igitekerezo cyo kuririmba mu njyana ya Hiphop kugira ngo buri wese azisange mu ndirimbo aririmba.

Yakomeje avuga ko agitangira kuririmba muri iyi njyana byamugoye cyane, aho abapadiri bagenzi be bahise batangira kumwikoma bavuga ko atangiye gutandukira ajya mu binyuranye n'umuhamagaro we, ariko akomeza kubumvisha impamvu yabihisemo, kugeza ubu bakaba baramwumvise.

Padiri Uwimana Jean Francois ari gutura igitambo cya Misa



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2iqgZuy
via IFTTT

No comments:

Post a Comment