Abadepite bagize inteko ishinga amategeko bagaragaje ko barambiwe kubona abantu bagaragarwaho imicungire mibi, kunyereza no gusesagura imari n'umutungo bya Leta ariko inzego z'ubutabera zikabajenjekera maze basaba inzego z'ubutabera kongera imbaraga mu gukurikirana abo baba barahombeje Leta akayabo k'ama Miliyali.
Ibi ni ibyo abadepite bagaragaje yuko Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo (PAC) ku isesengura yakoze kuri raporo y'umugenzuzi w'imari ya Leta y'umwaka wa 2015/2016.
Depite Juvenal Nkusi uyobora Komisiyo ya PAC yagarutse ku kuba hari abadafatirwa ibihano ndetse n'ababifatirwa ariko ntibabikore. Ati: "Icyagaragaye ni ukudafatira ibihano bikwiye abakozi bagaragayeho amakosa yo gucunga nabi imari n'umutungo by'igihugu bo mu nzego za Leta. Mu mwaka ushize dutanga raporo twavuze ibijyanye na Nyamagabe abakoze ubusitani rusange, icyabaye ni uko gitifu w'akarere yahise yegura.
Yakomeje agira ati: "Ugasanga i Gicumbi, abantu bakatiwe n'urukiko imyaka ine y'igifungo yego barajuriye ntawe urabahamya icyaha ariko bakomeje gukora muri izo serivise, ibaze gukomeza gukora muri izo serivise warakatiwe! Ese noneho nujya kuburana babandi bavuga ngo barigisa ibimenyetso babuzwa n'iki kubikora kandi noneho bicaye ahongaho kandi banafite ubushobozi?"
Depite Nkusi avuga ko mu gihe umuntu yahamijwe ibyaha akajurira aba ari umwere koko, ariko ngo ntabwo baba bakwiye kurekerwa mu myanya bakoreragamo kuko baba bashobora kwica iperereza ku byaha bakekwaho.
Yongeyeho ko hari n'abatarigeze bakurikiranwa na gato ku makossa bakoze ahubwo bakaba bakiri mu kazi kandi raporo yaragaragaje amakosa akomeye bakoze mu kazi.
Depite Nyirarukundo we yakuwe umutima n'ingano y'ibyangirikiye mu micungire mibi y'umutungo wa Leta nuburyo bigenda bizamuka mu mibare. Ati: “Nabaze bigeze aho nsa n'urushye ariko nsaga ni Miliyali zirenga nk'ijana na 50, muri 2008 ngirango twahereye kuri Miliyoni enye umuntu akumva ari ibintu bikabije cyane none bigeze mu mamiliyari arenga ijana na mirongo? Ngirango bikwiye kuduha kwibaza tukareba uko iki kibazo cyakemuka. Ntabwo ababikoze bakwiye kubizwa gusa ahubwo n'ibyagiye bikwiye kugaruka, gusa urebye uko imibare ingana ngirango no kugurisha ibyo batunze sinzi niba bizayishyura ariko ubwo abantu bapfa gukusanya ibihari tukareba ko hagira utugaruka.”
Depite Mukamurangwa yavuze ko ubushinjacyaha bukwiye guhabwa igihe ntarengwa cyo gukurikirana abagize uruhare mu kunyereza imitungo ya Leta. Ati: “Niba twumva tudashobora guha ubushinjacyaha igihe nitububwire tuti nibura guhita ukurikirana abagize uruhare mu guhombya Leta, kuki tubigeraho tukaruma duhuha? Ndagirango tubahe igihe cyangwa tubasabe guhita bakurikirana abagaragayeho ibimenyetso, kuko ibi ni ibimenyetso bishobora gushingirwaho hakagaragara abajura bakomeje kwiba Leta.”
Depite Mukama ati: “Ibi ni ubujura nubwo mubyita amakosa, hari ibyo batubwiye muri Rulindo aho umuntu yahombeje Leta Miliyoni 900 (hafi Miliyari) bagaragaza ko yakoze impapuro mpimbano, mu gitabo cy'amategeko ahana bavuga ko afungwa imyaka inatu none bamufunze bamaze kugaragaza ko yakoze impapuro mpimbano barangije nyuma y'icyumweru baramufungura ko itegeko twaritoye, ibihano ko ari twe twabishyizeho, ibi ni ibiki? Keretse niba bararuciye uko babyumva! Aba bantu na bo bakurikiranwe!”
Depite Mporanyi we yasabye ko hashyirwaho urukiko rwihari rushinzwe gusa gukurikirana abakoze amakosa ahombya Leta, abanyereza n'abasesagura umutungo wa Leta. Ati: "Njye ndumva hashyirwaho urukiko rwihariye rushinzwe gufata aba bantu kugirango badasibanganya ibimenyetso! Bamwe baracika, abandi bagahimba impapuro, kuki tubaha uwo mwanya? Ibyo bikozwe byaha n'abandi amasomo.”
Mu myanzuro inteko ishinga amategeko yafashe kuri ibi bibazo harimo gusaba Minisiteri y'ubutabera gufatira ibihano abagaragayeho amakosa mu gutanga amasoko ya Leta.
Ubushinjacyaha bukuru nk'urwego rushinzwe gukurikirana abica amategeko n'abagizi ba nabi bagashyikirizwa ubutabera, burasabwa guha umwihariko mu gukurikirana abantu bose barebwa n'amakosa yakozwe mu gutanga amasoko yahombeje Leta.
Ubushinjacyaha bukuru kwandi bwasabwe ko buri mezi atatu buzajya bushyikiriza Inteko Raporo y'uko bwakurikiranye uruhuri rw'ibibazo bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta.
Abadepite kandi basabye Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo kugaragaza ibihano byafatiwe abakozi bagaragayeho amakosa y'imicungire mibi y'umutungo wa Leta kuko byagaragaye ko badahanwa kandi no muri Raporo y'imi Minisiteri ngo babaha amanita ashimagiza imikorere y'abo bakozi.
Abadepite besnhi basabye ko komisiyo ya PAC ihabwa ububasha bw'ubushinjacyaha kuko ibyo ivuga biba ari ukuri binafitiwe ibimenyetso ndetse na ba nyiri ugukora amakosa ubwabo barabyiyemerera. Bityo abadepite bavuga ko mu gihe umuntu agaragaweho n'ibimenyetso bifatika aba akwiye guhita agezwa mu mategeko bidasabye gukora irindi perereza.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2z8Ddeu
via IFTTT
No comments:
Post a Comment