Umuhanzi Safi wahoze mu itsinda rya Urban Boys akomeje kugaragaza ko atewe irungu n’umugore we Niyonizera Judith, ndetse hari ikintu akumbuye gukorera uyu mugore kuri ubu uri muri Canada aho yerekeje bivugwa ko agiye gukemura ibibazo yari afitanye n’umuzungu witwa Rick Hilton bigeze gukundana.
Mu kiganiro Safi yagiranye na Radio 10 ku munsi w’ejo ku Cyumweru yatangaje ko umufasha we ameze neza aho ari muri Canada nubwo kuri we ari ubuzima butoroshye kuko ngo yatewe irungu no kugenda kwa Judith gusa yongeyeho ko basanzwe bavugana mu buryo bw’ikoranabuhanga,nubwo ngo akumbuye kumukoraho.Safi yagize ati:”byaroroshye ubu ng’ubu muvugana murebana.Ndamureba nanjye akandeba.Ntabwo haba hari icyuho cyane.Oya ntakibazo, kumubona byo ndamubona.Ndamwumva bihagaije.Byose turabiganira ikibura gusa ni ukumukoraho.”
Abajijwe niba ateganya kumusanga muri Canada, Safi yavuze ko hari byinshi yabanje gutunganya bijyanye n’umuziki we ariko ko byashoboka ko yamusanga mu mahanga.Ati “hari ibintu nabanje gukora ngirango nshyire ibintu byanjye ku murongo.Nibimara kujya ku murongo nzapanga iyo gahunda.”
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2nbHbiq
via IFTTT
No comments:
Post a Comment