Gabiro: Hatangijwe igikorwa cyo gusenya toni 130 z'intwaro zishaje

Mu Kigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo hatangijwe igikorwa cyo gusenya intwaro zishaje mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guteza ku baturage zirimo nk'impanuka n'ibibazo by'umutekano muke.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo2017 kikazamara iminsi umunani.

Intwaro zirimo gusenywa zirimo amasasu ashaje, za mine n'ibindi biturika byarengeje igihe.

Izi ntwaro zagiye zinyanyagira hirya no hino mu gihugu mu bihe bitandukanye by'intambara yo kubohora igihugu no mugihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Jacques Musemakweli yavuze ko iki gikorwa cyo gusenya toni 130 z'intwaro zishaje ari bimwe mu byerekana ubushake bw'u Rwanda mu gushyira mu bikorwa amasezerano u Rwanda rwashyiriyeho umukono muri Kenya agamije kurwanya ikwirakwizwa ry'imbunda nto n'iziciriritse muri aka karere anasaba ibindi bihugu kugera ikirenge mucy'u Rwanda.

Theoneste Mutsindashyaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umuryango w'Akarere urwanya ikwirakwizwa ry'imbunda nto n'iziciriritse (RECSA) yavuze ko ikibazo cy'intwaro ziri mu maboko y'abaturage gihangayikishije isi kuko kugeza ubu ngo 1/4 cy'intwaro isi ifite ari zo zonyine ziri mu maboko ya za Leta.

Kuba 3/4 by'intwaro ziri ku isi zinyanyagiye mu baturage hirya no hino ngo biri mu bituma isi ihora mu bibazo by'umutekano muke ushingiye ku mitwe yitwaje intwaro.


Ibisasu byatwitse



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2A9Okof
via IFTTT

No comments:

Post a Comment