Ethiopia: Intambara z’Amoko

Muri Ethiopia, imirwano yarubuye mu cyumweru gishize hagati y’amoko y’aba-Oromo n’aba-Somali mu majyepfo y’igihugu. Abantu 20 bayiguyemo. Biratangazwa na radiyo Fana ya leta ya Ethiopia. Aba-Oromo n’aba-Somali ni yo moko yiganje muri Ethiopia. Mu kwezi kwa cyenda gushize, nabwo bararwanye hapfa abantu amagana. Icyo gihe, imirwano yahagaze ari uko ingabo z’igihugu zibyinjiyemo zijya kuhosha. Zataye muri yombi abantu barenga ijana bo mu moko yombi, babarega kuba nyirabayazana. Naho Umuryango w’Abibumbye watangaje kw' iyo mirwanyo yo mu kwa cyenda yatumye abaturage bagera ku bihumbi 43 bahunga ibyabo. Radiyo Fana ntiyasobanuye impamvu y’intambara hagati y’aba-Oromo n’aba-Somali. Ariko ababikurikiranira hafi bavuga kw' amakimbirane ahoraho kubera imipaka y’intara zitandukanye batuyemo. Ibibazo by’amazi n’aho amatungo arisha nabyo bikunze gutera impagarara hagati y’amoko muri Ethiopia.

from Voice of America http://ift.tt/2ACfq8e
via IFTTT

No comments:

Post a Comment