Uganda: Abajura bitwaje imbunda barashe babiri muri Supermaket mbere yo gucikana amafaranga

Igipolisi cya Uganda muri Entebbe kiri guhiga bukware abajura bitwaje intwaro bateye supermarket mu mujyi wa Katabi, ho mu Karere ka Wakiso bakarasa ushinzwe umutekano n’umukozi wakira amafaranga (cashier) mbere yo gucika batwaye amafaranga ataramenyekana umubare.

Ibi byabereye mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatanu saa 3:30 kuri Coinworth Supermarket ku muhanda Kampala-Entebbe nk’uko bitangazwa na The New Vision.

Umukozi wo muri iri soko utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abajura bitwaje imbunda bateye bakarasa inshuro 3 mu nda ushinzwe umutekano witwa John Omara. Hari undi ushinzwe umutekano wari uhari ariko ngo wahise akiza amagara ye ubwo yumvaga abajura barashe.

Coinworth Supermarket yatewe

Aba bajura kandi barashe mu kaguru umukozi wo muri iri soko wakira amafaranga witwa Barbara Tusiime, mbere yo kugenda bajyanye amafaranga bari bamaze kwegeranya.

Aba barashwe bahise bajyanwa ku ivuriro riri ahitwa Sseguku, ku muhanda wa Entebbe, nyuma boherezwa ku Bitaro bya Mulago muri Kampala, aho bagikurikiranwa n’abaganga.

Hagati aho, igipolisi cyatoye ibitoyi 6 by’imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 ahabereye ubujura, bizifashishwa mu iperereza. Amakuru akaba avuga ko iki gitero cyabaye nyuma y’iminsi micye iri soko ritangiye gukora amasaha 24/24.

ACP Siraje Bakaleke

Umuyobozi w’igipolisi mu gice cy’amajyepfo ya kampala, ACP Siraje Bakaleke, yemeje aya makuru, avuga ko abajura babanje kwigurisha utuntu muri iryo soko bibyemo, mbere yo kugaruka bazanywe no kwiba bafite imbunda. Ikiza gihari ngo kikaba ari uko hari amafoto yafashwe na za camera za CCTV nayo azifashishwa mu iperereza nk’uko Siraje avuga.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2tm8PXF
via IFTTT

No comments:

Post a Comment