Seychelles: Hatowe ibice by’indege bikekwa ko ari ibya MH-370 imaze imyaka 3 iburiwe irengero

Igihugu cya Seychelles kuri uyu wa kane cyatangaje ko havumbuwe ibice bibiri by’indege bikekwa ko ari iby’indege yo muri Malaysia, MH370, yaburiwe irengero mu 2014 irimo abantu 239. Na n’ubu irengero ry’iyi ndege ntirirasobanuka.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege muri Seyshelles (SCAA)kivuga ko abahanga mu bushakashatsi ari bo babonye ibyo bice byakuwe ku nkengero z’ikirwa cya Farqhar, kimwe mu bigize Ibirwa bya Seychelles mu Nyanja y’u Buhinde.

Hakurikijwe uko amazi y’iyi Nyanja agenda, bikaba bikekwa ko ibi bice byaturutse mu cyerekezo rusange, aho ibindi bice bya MH 370 byasanzwe mu bihugu biri mu Nyanja y’u Buhinde nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri SCAA wavuganye na Reuters dukesha iyi nkuru.

Uwitwa Micheal Payet, umuvugizi w’ikigo cya leta gishinzwe gucunga ibirwa bya Seychelles, avuga ko igice kini muri ibi byagaragaye gipima centimeter 120 z’uburebure na centimeter 30 z’ubugari bikekwa ko ari icyuma cyari gitwikiriye moteri.

Iki kigo gishinzwe iby’indege kivuga ko kirimo kuvugana n’abayobozi ba Malaysia bagaragaje ko bakeneye kumenya byinshi, bakaba biteze ko bari bufatanye mu mirimo yo kumenya niba ibi bice ari ibya MH370 koko.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2umbKUk
via IFTTT

No comments:

Post a Comment