Reba amafoto yatangaje benshi y’Intare iri konsa ikibwana cy’Ingwe

Aya mafoto ni aya mbere abonetse agaragaza Intare yonsa umwana w’Ingwe, kikaba ari ikintu kidasanzwe.

Ubusanzwe, izi nyamaswa zose zibarizwa mu nyamaswa z’inkazi zizi ku isi, haba mu kugira imbaraga, imihigire ya zo iteye ubwoba n’ibindi.

Aya mafoto yafotowe na Joop Van Der Linde yari mu icumbi rya ba mukerarugendo ya Ndutu safari Lodge mu gihugu cya Tanzania mu gace ka Ngorongoro gaherereye mu karere ka Serengeti.

Uyu mukerarugendo wafashe amafoto y’Intare y’ imyaka Itanu yiswe Nosikitok iri konsa ikibwana cy’ingwe, avuga ko iyi ntare ikurikiranirwa hafi n’abashinzwe iby’amaparike kuko igendana ikiyiranga aho igeze mu ijosi (GPS).

Iyi ntare ubwayo isanzwe ifite ibibwana 3 byavutse mu mpera z’ukwezi gushize kwa gatandatu, ariko ikaba ifite n’ikindi cy’Ingwe ku ruhande ijya konsa iteka ikanagicungira umutekano ndetse ikakitaho nk’umubyeyi wa cyo.

Uhagararariye ishami ry’abashinzwe gukurikirana inyamaswa z’inkazi muri za parike muri Tanzaniya, Dr Luke Hunter, yavuze ko na we ibyo yiboneye n’amaso ye byamutangaje.

Yagize ati”Tumenyereye ko Intare yonsa ikarera abana b’iyindi ntare, ariko ko bitangaje kubona Intare yita ku bibwana by’Ingwe.”

Kimwe n’izindi nzobere mu by’inyamaswa zagarutse kuri iki kintu, ngo biragoye kubona inyamaswa yo mu muryango umwe iri konsa icyana cy’indi yo mu wundi muryango.

Ubusanzwe, Intare nyinshi z’ingore zikunze kwica ibyana by’izindi Ntare iyo bihuye, kandi birebana nabi kubera intambara y’ibyo zirya.

Dr Luke Hunter yavuze ko Nosikitok ifite ibyana bingana n’iyo ngwe , bifite hagati y’ibyumweru 2-3.

Iyo ntare isanzwe iba ku kilometero kimwe uvuye ahari hari ibibwana byayo ujya aho ijya kwita kuri icyo kibwana cy’Ingwe, ikaba ikora urugendo umunota ku wundi ijya kureba uko kimeze ndetse ikanacungira hafi ko nta cyagihungabanya.

Iki kibwana cy’Ingwe ngo kibera muri kilometero imwe uturutse aho Intare isiga ibya yo

Kugeza ubu, aba bose bavuga ko nta we uzi aho iyo Ntare yakuye icyo kibwana cyangwa uko byahuye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 

 



from bwiza http://ift.tt/2uqupPK
via IFTTT

No comments:

Post a Comment