Uwitwa Tuyishimire Alexis wo mu Karere ka Kamonyi, ukurikiranweho icyaha cyo kwica umubyeyi, arasabirwa igifungo cya burundu n’ubushinjacyaha nubwo yemera icyaha yakoze.
Kuri uyu wa gatatu ushize, itariki 12 Nyakanga, nibwo urubanza rw’uyu musore rwaburanishijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, aho ubushinjacyaha bwamureze icyaha cy’ubwicamubyeyi aregwa ko yishe nyina, Mukagatare Daphrose. Iki cyaha kikaba cyarakozwe kuwa 25 kamena 2017. Ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye igifungo cya burundu nubwo yemera icyaha yakoze.
Kuwa 30 Kamena 2017 nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga rwaregeye urukiko mu buryo bwihuse dosiye iregwamo Tuyishimire Alexis w’imyaka 28, waregwaga icyaha cyo kwica nyina w’’imyaka 60 y’amavuko.
Ushinjwa yabanaga na nyina mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, aho kuwa 25 Kamena 2017 yatahanye umukobwa nyina yamubona akamubwira ko atari burarane nawe adashaka indaya mu rugo rwe, maze Tuyishimire akarakara agafata icumu akaritera nyina wahise wikubita hasi arapfa.
Nyuma yo gukora icyaha Tuyishimire yagiye kubwira umuyobozi w’umudugudu ko yakubise nyina, maze ahita acika aragenda,aza gufatwa nyuma. Amaze gufatwa yemeye icyaha cyo kwica nyina, avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko yamubwiye ko adashaka indaya mu rugo rwe.
Icyaha Tuyishimire akekwaho giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 141, iteganya igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko iyi nkuru dukesha ubushinjacyaha bukuru isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2uqmhyO
via IFTTT
No comments:
Post a Comment