Mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali haragaragara ibiranga ko ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye.
Hirya no hino hamanitse amabendera y’Umuryango FPR Inkotanyi, ku nyubako zitandukanye, ndetse n’ahahurira abantu benshi.
Muri za Rond points hari ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi bigizwe n’amabendera ndetse n’ibyaba biriho amafoto ya Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi.
Sitade ya Kigali i Nyamirambo iri gutunganywa ku gice cy’inyuma yayo ahaziyamamariza uyu mukandida mu minsi iri imbere arangije urugendo rwe mu ntara y’Amajyepfo.
I Nyabugogo ndetse no mu bice bya Ruyenzi ahaciye abajyaga mu kwiyamamaza kwa FPR mu ntara y’Amajyepfo hari amatorero ari gususurutsa abantu aririmba ibigwi bya FPR Inkotanyi na Perezida Kagame.
Ku modoka hari ibirango by’imodoka bya FPR, ndetse hirya no hino hari izigenda zihamagarira abantu kwitabira ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR aho batuye no kuzitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu gakiriro ka Nyarugenge hatatswe n’amabara y’Umuryango FPR Inkotanyi guhera hasi kugera hejuru.
Ku bijyanye n’abandi biyamamaza, aho twageze nta hari ibirango byabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus
from bwiza http://ift.tt/2vksXut
via IFTTT
No comments:
Post a Comment