Akarere ka Ruhango Perezida Paul Kagame yatangiriyemo gatuwe n'abaturage 319885, kakagira imirenge 9.Abaturage b'aka karere benshi bakora ubuhinzi n'ubworozi.
Muri uyu Murenge abaturage benshi baje kwikira umukandida wa FPR Paul Kagame unasanzwe ari Perezida w'u Rwanda.Uretse kuba Perezida Kagame anakunzwe cyane mu baturage, kuba yaje gushyigikirwa n'abaturage besnhi bifite imvano dore ko aka Karere ari nako yavukiyemo mu Kagali ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango.
Biteganyijwe ko uyu munsi ibikorwa byo kwiyamamaza k'umukandida wa FPR Inkotanyi biratangirira muri aka Karere ku isaha ya saa tanu, nyuma bikomereza i Nyanza saa saba.
Indirimbo ziri kuririmbwa kuri iki kibuga ziganjemo izamamaza Perezida Kagame aho abaturage b'ingeri zose bari kuzibyina bidasanzwe bikoza ibicu, mu marangamutima adasanzwe buri wese ari kugaragaza
Mu masaha ya saa Tanu n'iminota 20 nibwo , Perezida Kagame asesekaye mu Karere ka Ruhango aho ibikorwa bye byo kwiyamamaza biri kubera yakirwa bidasanzwe n'abarwanashyaka bo muri aka karere baje kumushyigikira.
Agikandagira kuri iki kibuga uyu muhango wabereyemo ibintu byahinduye isura aho buri wese, ari umusaza, ari umwana, ari umukecuru, bose basimbukiye hejuru n'amadarapo yabo bagaragariza Kagame ubwuzu budasanzwe.
Abahanzi batandukanye babanje gususurutsa abitabiriye uyu muhango
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2tazMCj
via IFTTT
No comments:
Post a Comment