Ibi Paul Kagame yabigarutseho ubwo yari mu Karere ka Ruhango mu muhango wo kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu muri manda itaha.
Perezida Kagame mu mvugo yuje icyizere, yashimangiye ko n'ubwo hari ibikorwa byo kwiyamamaza no guhiganwa, ngo abanyarwanda bose bazi neza ibizava mu matora .
Yagize ati “Ikizava mu matora cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 muri 2015. Buriya hagiye kubaho referendum abantu bakabyemeza hafi 100% hari uwo bifuza. Byiyongereye kuri iyo Referendum, amashyaka nayo yiyemeje gufatanya na FPR bikiyongera kuri babandi basaga miliyoni 4 basabye Referendum, byonyine birahagije ko ikizavamo buri wese akirebera.”
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye amashyaka yahisemo kwifatanya na FPR Inkotanyi ashyigikira umukandida wayo, aza no gushimira by'umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku cyizere bigirira nawe bakakimugirira.
Perezida Kagame ati: "Amashyaka nka PSD, PL, PDC, PDI ,PSL, PSP, UDPL n'andi yose atari hano kubera impamvu zitandukanye nka Green Party ndayashimira... Aya mashyaka yose uko ari 8 yashyize mu gaciro gakomeye yifatanya na FPR kugirango dukomeze kwiyubakira u Rwanda rwacu mu buryo twahisemo. Ibizaba igihe kiri imbere nabyo bizaba uko bikwiye ariko ndibanda cyane ku by'ubu ngubu. Aya mashyaka ndayashimiye cyane. Ariko by'umwihariko ndashimira abayoboke ba FPR kubera byinshi ntarondora ndetse bimwe banagarutseho mu magambo atandukanye yavuzwe aha ngaha. Ndashimira RPF icyizere yigirira kandi yanakomeje kungirira, ninayo mpamvu mpagaze hano nk'umukandida wayo, iyo migabo n'imigambi ya FPR niyo turi hano twizihiza."
Perezida Kagame kandi yavuze ku bijyanye n'uburenganzira bw'abanyamakuru bamwe baharanira ubwabo bakirengagiza ubw'abo bandikaho cyangwa bavugaho. Aha ninaho yavuze ko bamwita umunyagitugu. Yagize ati: "Abanyamakuru bagira uburenganzira baranabukwiye ariko sibo bonyine, n'abo bandikaho cyangwa bavugaho barabufite.... Ababaza ngo ese Kagame ni umukiza, ni umunyagitugu Bakarangiza bavuga ko ari umunyagitugu. Niba koko ibyo abanyarwanda bakoze barabikoreshejwe n'igitugu icyo cyaha nacyemera... Izo politike turazizi niko bariya babaye"
Muri uyu muhango kandi Perezida Kagame yagarutse ku budasa bw'u Rwanda aho yasoje avuga ko bizakorwa mu gukomeza guteza imbere abanyarwanda. Aha yagize ati: "Ikindi mvugaho ni ubudasa bwa politike y'u Rwanda. Ibyo dukora rimwe na rimwe abandi ntibabyumve, ariko niba amatwi atabaha ngo bumve, amaso nabahe barebe. Amaso yari akwiye kubereka aho abanyarwanda bavuye n'ubwo aho ruvuye ari nabo baruhashyize... Tuvuye mu matora ni ugukomeza tugatera intambwe tugakuba kenshi, amashanyarazi akagera kuri buri wese, tukagira amashuri abana bacu bakiga."
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2tT5D7H
via IFTTT
No comments:
Post a Comment