Ubu ngubu mu Rwanda byabindi byo kwicana ntaho bifite byamenera – Kagame

Ibi yabigarutseho kuri nuyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga ubwo yitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo nyuma yo kuva muri Ruhango na Nyanza.

Umukandida wa FPR, Kagame yabwiye ibihumbi by'abari bitabiriye uyu muhango ko Abanyarwanda batazabuza abavuga ubusa kutuvuga ubusa, ababwira ko icyo abanyarwanda bakwiye kuvanamo ari uko bagomba gusigasira za mbaraga bubakiyeho kugira ngo bakomeze kugera kuri byinshi bifuza.

Kagame kandi yasabye abanyarwanda ko bagomba gusubirana bakaba umwe, bakabana, bakiyumvamo ko hari byinshi bashobora gukorana bikabateza imbere.

Yagize ati “Ntabwo ari ibintu byizana cyangwa biza mu ibonekerwa. Ntahandi byava bitavuye muri wowe.Twebwe nk'abanyarwanda iryo somo twararyize.”

Kagame kandi yakomeje avugako uyu munsi atari igikorwa cyo kwiyamamaza gusa ngo ahubwo ni n'umunsi wo kwizihizaho aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze.

Yagize ati “ Uyu munsi si uw'igikorwa cyo kwiyamamaza gusa ahubwo turaza no kwibuka aho u Rwanda ruvuye n'aho rugeze. Murebe mwese uko buri wese asa, bivuze aho tugeze, bivuze ko u Rwanda rumaze kuba igihugu cya ba nyiracyo bose ntawe usigaye inyuma.”



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2tW7zMT
via IFTTT

No comments:

Post a Comment