Iyi nyaruguru yari yaribagiranye yaratawe kuburyo abantu bumvaga nta kintu gishobora kuva I nyaruguru: P Kagame

Kuri uyu munsi w'ibikorwa bye byo kwiyamamza Nyakubahwa Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje mu karere ka Nyaruguru, Nyakubahwa Kagame Paul yavuze ko abanyarwanda ubu bunze ubumwe ndetse anenga abumvaga ko Nyaruguru nta kintu cyahava.

Agitangira imbwirwa ruhamwe ye Nyakubahwa Paul Kagame umukandada w'umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko yishimiye kwifatanya n'abanyamuryango ndetse n'abandi baje kwifatanya abo.

Yavuze ko ataje azanywe n'ibijyanye n'amatora gusa ahubwo ngo banje kubanza kwibuka aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze.

Ati:” Uyu munsi ntabwo ari igikorwa cyo kwiyamamaza gusa ntabo ari igikorwa kiganisha ku matora gusa! uyu munsi tubanza no kwibuka aho u Rwanda ruvuye n'aho rugeze. Murebe mwese muri hano uko mucyeye uko mwabukereye bivuze aho tuvuye n'aho tugeze.”

Yavuze ko Abanyarwanda ibyo kwicana abanyarwanda bigishijwe ubu ntaho byamenera ati :”Bivuzeko u Rwanda rumaze kongera kuba igihugu cyabanyiracyo bose nta n'umwe usigaye inyuma, kongera gushyira abanyarwanda hamwe bakaba umwe. Abanyarwanda batojwe guhera igihe cy'ubukoroni kwibonamo ko batandukanye buri umwe atandukanye n'undi kwibonamo ko iyo abantu batanduka nta cyiza babibonamo ahubwo babivamo umwiryane. “

Gusa yavuze ko abanyarwanda bigishijwe bunze ubumwe ati:”Niko u Rwanda rwigishije guhera icyo gihe cy'ubukoroni Abanyarwanda Baragiye bigishwa kwangana, bigishwa kwicana. ubungubu aho tugeze ibyo byo kwangana no kwicana ntaho bifite byamenera. Abibwira rero ko aho igihugu cyavuye n'aho kigeze ubu ari akazi koroshye kakorwa n'umuntu uwo ari wese ,Kakorwa n'umuntu wakwicara ikantarange akandika akanegura abo bagomba kuba bafite indi si batuyemo. “

Yavuze ko abo bavuga batazi u Rwanda n'abanyarwanda ati :”
Abo bose mwumva bavuga ntabwo bazi u Rwanda ntabwo bazi abanyarwanda baravuga ubusa, natwe dushatse kunenga iby'iwabo byo birahari bifite n'aho byashingira kurusha aho bo bashingira batuneng . Iyi nyaruguru yari yaribagiranye yaratawe kuburyo abantu bumvaga nta kintu gishobora kuva I nyaruguru. Nyaruguru habura gute kuva ikintu kandi hari abantu .”

Nyakubahwa Paul Kagame yijeje abaturage ba Nyaruguru ko mu gihe cy'imyaka 7 igiye kongera kuyobora ari igihe cyo gukomeza gutera imbere.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2uusQjH
via IFTTT

No comments:

Post a Comment