Ikizava mu matora abanyarwanda bakimenye mu kwezi ka 12 muri 2015- Kagame

Ibi Paul Kagame yabigarutseho ubwo yari mu Karere ka Ruhango mu muhango wo kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu muri manda itaha.

Perezida kagame mu mvugo yuje ikizere kidasanzwe yashimangiye ko n'ubwo haari ibikorwa byo kwiyamamaza no guhiganwa, ngo abanyarwanda bose bazi neza ibizava mu matora .

Yagize ati “Ikizava mu matora cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 muri 2015. Buriya hagiye kubaho referendum abantu bakabyemeza hafi 100% hari uwo bifuza. Byiyongereye kuri iyo Referendum, amashyaka nayo yiyemeje gufatanya na FPR bikiyongera kuri babandi basaga miliyoni 4 basabye Referendum, byonyine birahagije ko ikizavamo buri wese akirebera.”



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2tmDUdM
via IFTTT

No comments:

Post a Comment