Zari yeruye ko yashoye akayabo yubakira Diamond inzu y’igitangaza.

Umuherwe Zari Hassan yasobanuye uburyo yashoye za miliyoni afasha Umuhanzi Diamond Platnumz mu bwubatsi bw’inzu babanagamo muri Tanzania mbere y’uko batandukana.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzaniya ,aho yavuze ko yashoraga ubwo butunzi bwe mu gihe yari yizeye ko azayibanamo na Diamond wari umugabo we, nyuma kubana biza kunanirana.

Yagize ati :” Ubwo yanteraga inda ya Tiffah, nafashe umwanzuro zo kuza gutura muri Tanzania, icyo gihe namufashije kurangiza kubaka inzu ye i Mandale, namuhaye amafaranga menshi kugira ngo arangize kubaka iyo nzu kuko numvaga ari iyacu, nanamufashije kuvana hanze ibikoresho by’imbere abivana muri Afurika y’Epfo ubwo yari amaze kubigura i Sandton”.

Uyu mugore akomeza avuga ko yabanye na Diamond abona nta cyerekezo kizima cy’ejo he hazaza, ngo afata umwanzuro wo kubana na we, batangira gutegura imishinga bafatanyije n’ubwo nyuma byaje kwanga, bagatandukana.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2MCN0wW
via IFTTT

No comments:

Post a Comment