Paul Pogba yavuze impamvu ikomeye yamuteye kudahindura inyogosho ye mu gikombe cy’Isi.

Umukinnyi w’ikipe ya Manchester United, Paul Pogba uzwiho kuzana inyogosho idasanzwe kuri buri mukino yatangarije abafana be ko impamvu atakunze kwiyogoshesha mu gikombe cy’isi yahimaga abanyamakuru bakundaga kwibasira inyogosho ze ndetse ko yashakaga ko bavuga ku mikinire ye gusa.

Mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo Paul Pogba yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram,umwe mu bafana be yamubajije impamvu atiyogoshesheje mu gikombe cy’isi,amubwira ko yifuzaga ko havugwa umupira akina aho kwibanda ku nyogosho ze ziba zitangaje cyane.
Yagize ati :”Nashakaga ko buri wese yibanda ku mikinire yanjye kurusha uko ngaragara kugira ngo abantu batagira urwitwazo,ahubwo bakanenga imikinire yanjye gusa.”

Paul Pogba ukundwa na benshi kubera udushya ahorana mu kwiyogoshesha,yabwiye abafana be ko mu gikombe cy’isi yari afite intego yo kwigaragaza no gufasha ikipe y’Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi ariyo mpamvu atabonye umwanya wo kujya kwiyogoshesha.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2vooE31
via IFTTT

No comments:

Post a Comment