Trump Agabisha ko Ibikorwa vya Reta Bishobora Guhagarara

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Donald Trump yakangishije inteko ishinga amategeko ko ashobora guhagarika ibikorwa bya guverinoma mu gihe hatakemezwa ingengo y’imari yo kubaka urukuta hagati y’igihugu cya Mexique na Amerika. Uyu muyobozi yasabye abatavuga rumwe nawe bo mu ishyaka ry’abademokarate ko basabwa kumushyigikira mu mugambi we nta yandi mananiza; ariko no mu ishyaka rye ry’aba republicans hari igice kidashyigikiye uwo mugambi we, aho abenshi bamwibasira bamushinja gutakaza umwanya ku bidafitiye akamaro igihugu, ahubwo akaba aniyitirira kenshi ibyagezweho mu bukungu n’uwo yasimbuye Barack Obama. Mu gihe prezida Trump yiyamamazaga yari yijeje abamutoye ko azubaka urukuta mu rwego rwo gukumira abimukira, aho agereye ku butegetsi yasabye inteko ko yakemeza ingengo y’imari ya miliyari 20 z’amadollari kugira ngo asoze umugambi we, ariko inteko yateye igitekerezo cye utwatsi imwemerera ko yamuha miliyari 1,5 y’amadollari ayo mafaranga nayo akaba yakoreshwa mu gucunga umutekano wo ku mupaka. Hagati aho prezida Trump akomeje kwibasira abimukira binjira muri Amerika mu nzira zitemewe n’amategeko, abaha integuza ko uko byagenda kose bazabigiriramo ingaruka zikomeye. Mu minsi ishize ubuyobozi bwa president Trump bwatangije gahunda yo gutandukanya abana n’ababyeyi b’abimukira bafatirwa ku mupaka, abana 2500 batandukanywa n’ababyeyi. Ariko urukiko rwaje gutegeka ko abana bongera guhuzwa n’ababyeyi bitarenze ku wa kane w’icyumweru gishize. Kuri ubu abana basaga 1800 bamaze kongera guhuzwa n’ababyeyi babo.      

from Voice of America https://ift.tt/2NSr4yD
via IFTTT

No comments:

Post a Comment