Thailande: Umuhungu wa Gatanu Yakuwe mu Buvumo

Abana 12 b’ingimbi b’abakinnyi b’umupira w’amaguru n’umutoza wabo bari bamaze iminsi 9 baraburiwe irengero muri Tailande, babonetse ari bazima. Biratangazwa na guverineri w’intara ya Chiang Rai.  Itsinda ry’intarumikwa zazobereye mu kwibira mu mazi ba Thailande, batangeje uyu munsi kuwa mbere kare mu gitondo ko bageze ahantu bari bakeneye cyane kugera, mu buvumo bwuzuye amazi yaturutse ku myuzure. Abategetsi bavuze ko abo bazobereye mu kwibira mu mazi, bageze mu mayira abiri mu buvumo, Tham Luang, mu ntara ya Chaing Rai iherereye mu majyaruguru y’igihugu. Babuze kuva kw’italiki ya 23 y’ukwezi gushize kwa gatandatu, ubwo batatashye nyuma y’imikino.  Ikimenyetso basize inyuma ni amagare yabo n’ibindi bikoresho by’umupira w’amaguru byaboneke ku muryango w’ubuvumo hamwe n’ibishushanyo by’ibiganza ku nkuta z’ubuvumo. Imvura nyinshi yagiye izitira ibikorwa by’ubutabazi. Impuguke mu rwego mpuzamahanga, z’Amerika, Australia, Ubushinwa n’iz’Ubwongereza zafashije mu bikorwa by’ubushakashatsi n’ubutabazi.  

from Voice of America https://ift.tt/2uiuy5k
via IFTTT

No comments:

Post a Comment