Ikipe ya Real Madrid yamaze gutangaza ko igiye gukorera ibirori by’akataraboneka rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo mu rwego rwo kumusezeraho nyuma y’aho byemejwe ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Juventus.
Ni nyuma y’aho uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko akomeje kugaragaza ko atishimiye kuguma muri Real Madrid ndetse agafata icyemezo cyo kwerekeza muri Juventus.
Marca dukesha iyi nkuru yanditse ko mu ijoro ryo Gatatu w’iki cyumweru aribwo umuagent wa Cr7 witwa Jorge Mendes yahuye na Perezida w’ikipe ya Real Madrid Florentino Perez maze bemeranya ko Cr7 ashobora kuva muri iyi kipe aho Juventus igomba kumutangaho akayabo ka Miliyoni 88 z’amapaundi.Iki gihe ngo ni nabwo bahise bateganya ko Real Madrid igomba gutegura ibirori bikomeye byo gusezera kuri uyu mukinnyi.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2J0r8JJ
via IFTTT
No comments:
Post a Comment