Nyuma yo gukomerekera bikomeye mu mpanuka, umurinzi wa Diamond yahishuye ubugome bukomeye uyu muhanzi yamukoreye.

Umusore warindaga Diamond Platnumz uzwi nka Mwarabu Fighter nyuma yaho akoreye impanuka agakomereka ku mutwe, yahishuye ubugome yakorewe n’uyu muhanzi aho avuga ko Diamond atigeze amugaragariza urukundo nk’umuntu bahoranaga aho ari hose.

Mwarabu Fighter yatangaje ibi nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko yaba atakiri umurinzi wa Diamond Platnumz mu gihe bari bamaranye imyaka itanu.Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Nairobinews, Mwarabu avuga ko kuva yakora impanuka atigeze afashwa na sebuja .

Yagize ati :”ntabwo nahawe agaciro kanjye n’ikipe ya Wasafi, ukuri kwanjye ni uko nta bufasha nigeze mpabwa buturutse kuri Diamond cyangwa WBC, wenda birashoboka ko baba bari mu nzira zo kubikora, gusa si nabihamya, ku bw’ibyo, njyewe nabaye muri ibyo bibazo byose ubwanjye, gusa nkaba nshima Imana yamfashije nkaba meze neza”.

Akomeza avuga ko atakiri mu kazi, ati “Icyo abantu batazi ni uko maze igihe ntakiri mu nshingano zanjye, nabwiwe ko nakwigumira mu rugo kugeza igihe nzatumirwaho, hagati aho ntabwo nkiri umurinzi we”.

Mwarabu avuga ko yaganiriye na manager muri Wasafi, Makame amutangariza ko atajya ahabwa akanya ko kuruhuka cyangwa ngo abe yagira izindi gahunda ze bwite yitaho, ko igihe cyose aba ari kumwe na Diamond, mu kazi gasanzwe no mu bindi bikorwa ajyamo bye by’ibanga, ibyo ngo bikaba bituma atabona akanya ko kuba yaruhuka.Makame ngo yasubiye inyuma abiganiraho na Diamond, ngo bibabaza Diamond cyane ahita afata umwanzuro wo guha Mwarabu ikiruhuko, ariko ngo bikaba bigaragara ko ikiruhuko yamuhaye yaba yaribagiwe ko akikirimo.

Mwarabu ubu umaze iminsi atagaragara aho Diamond ari, bari bamaranye imyaka itanu amurinda, ndetse ngo akaba abitse n’amabanga menshi y’uyu muhanzi.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2KznI6w
via IFTTT

No comments:

Post a Comment