Nyina w’umunyamideli Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond yavuze ikintu gitangaje akundira umunyamideli Zari Hassan wahoze ari umugore w’uyu muhanzi nawe bafitanye abana babiri.
Mu kiganiro uyu mukecuru yagiranye na Times FM yatangaje ko Zari ari umugore mwiza ndetse ahamya ko amukundira amaguru ye meza.Yakomeje avuga ko ahawe amahirwe yo kugirana na we ibiganiro byamunezeza cyane.Yagize ati:” Zari ni mwiza.Ndamutse mbonye umwanya wo kuganira nawe byaba ari byiza kandi ntacyo bitwaye.Ni umugore mwiza kandi nkunda cyane amaguru ye.”
Abajijwe uko yakwakira kubona Diamond afashe icyemezo cyo gushyingiranwa na Zari hamwe na Hamisa Mobetto nk’uko amategeko y’idini ya Isilamu yemerera umugabo kugira abagore barenze umwe, uyu mukecuru yavuze ko yabyishimira cyane.
Mama wa Hamisa avuze aya magambo nyuma y’igihe Zari na Hamisa badacana uwaka nyuma y’aho aba bombi babyaranye abana na Diamond Platnumz.
from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2zqCVRX
via IFTTT
No comments:
Post a Comment