Ikipe ya Arsenal igiye kongera amasezerano umukinnyi wayo ukomeye ku buryo butunguranye

Nyuma yo kugorwa bikomeye na bamwe mu bakinnyi bakomeye kubyerekeye no kongera amasezerano kwabo, ndetse bikaza kurangira bamwe bigendeye mu isoko ryo mu mpeshyi ishize, ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal nkuko tubikesha ikinyamakuru London Standards bukaba bumaze kumvikana numwe mu bakinnyi bifuza kugumana kwongera amasezerano ye muri iyi kipe.

Nkuko London Standards yabigarutseho mu nkuru yayo yo muri iki gitondo, umwongereza w’imyaka 25 gusa Jack Wilshere akaba yamaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal kongera amasezerano ye muri iyi kipe azageza mu mwaka w’i 2022. Uyu musore byari byaravuzweko ikipe ya Ac Milan yo mubutaliyani imushaka cyane ariko ibiganiro yagiranye n’umutoza we Arsene Wenger mu cyumweru gishize bikaba byatanze umusaruro wuko agomba kongera amasezerano muri Arsenal. Uyu musore akaba yemerewe kuzajya ahembwa ibihumbi 120 by’amapound ku cyumweru.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2x6QcJ0
via IFTTT

1 comment: