Pasiteri Uciyimihigo wahanuye abagabo ku bakobwa bagumiwe yongeye guhabwa ubuhanuzi

Ibi Pasiteri Uciyimihigo yabitangaje kuri uyu wa Kabiri Tariki 31 Ukwakira 2017, mu kiganiro kihariye yagiranye n'Ikinyamakuru Ukwezi.com ubwo twamusuraga aho uru rusengero ruhereye ku Kinamba cya Gisozi ahitwa kwa Gakire.

Muri iki kiganiro uyu mukozi w'Imana yagarutse ku buhanuzi butandukanye yagiye akunda guhabwa n'Imana kandi bugasohora harimo kuba yarahanuye imvura n'ihagarikwa rya moto bikaba ndetse ngo hari n'amamisiyo yagiye ahanurira aba polisi n'abasirikare akabaho none ngo kuri ubu hari ubundi buhanuzi yahawe n'Imana kandi nabwo bugiye gusohora vuba aha.

Yagize ati “Kimwe Imana yanshishijemo yambwiye ngo mbwire Abanyarwanda bahumure kuko yongeye gutanga amahoro n'ihumure mu gihugu cy'u Rwanda, bagende bahinge beze barye banywe baryame bakizwe bezwe bakiranuke bashake Imana bayikorere kuko yambwiye ngo yongeye gutanga amahoro n'ihumure mu Rwanda.

Uyu muvugabutumwa kandi yakomeje avuga ko kugeza ubu abahanuzi bakiriho muri iyi minsi aribo bakozi b'Imana, gusa ngo hari n'abandi batari ab'ukuri.Yanavuze ko ari umwe muri ba bahanuzi ibihumbi 7 banze gupfukamira bayari ari nayo mpamvu Imana ikimukoreramo ikanamuha ibyo ahanurira abizera by'umwihariko abayoboke itorero Umurage w'Abera Silowamu abereye umushumba ndetse n'umuvugizi mukuru.

Pasiteri Uciyimihigo Xavier yamamaye cyane mu guhanurira abakobwa babuze abagabo ko bagiye kubabona binyuze mu bubasha bw'Imana. Uyu mu Pasiteri yageraga n'ubwo afata abakobwa akabambika agatimba nk'ikimenyetso cy'uko mu minsi ya vuba bazaba babonye abagabo nabo bakakambara bagiye gusezerana imbere y'Imana.

Rev Pasiteri Uciyimihigo Xavier ngo yahawe n'Imana ubundi buhanuzi bw'uko u Rwanda rugiye kuba mu bihe by'amahoro n'ihumure.

Abakirisitu b'Itorero Umurage w'Abera Silowamu bakira ubuhanuzi

Nyuma y'amateraniro abakirisitu batashye basigwa amavuta abinjiza mu buzima bushya.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2A2qUyq
via IFTTT

No comments:

Post a Comment