Umujyi wa Kigali, Polisi n'ingabo mu rugamba rwo kugera kuri Kigali itoshye, isukuye inatekanye

Umujyi wa Kigali na Polisi y'u Rwanda batangije ubukangurambaga bugamije kongera isuku n'umutekano ndetse no kwita ku bidukikije mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gutuma uyu mujyi uhora utoshye, usukuye kandi utekanye.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe n'umuganda wahuje abaturage, ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali ndetse n'inzego z'umutekano zirimo Polisi, ingabo na DASSO.

Ni umuganda ahanini wibanze ku gusukura za ruhurura, gukubura umuhanda, gukusanya imyanda ndetse abayobozi batandukanye bahatangira ubutumwa bwo gukomeza uyu muco wo gukora isuku no kwita k'umutekano.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yashimiye ubufatanye buri hagati y'umujyi wa Kigali, Abaturage na Polisi mu bijyanye no gucunga umutekano no gusukura umujyi wa Kigali.

Ati: “ Ibi bikorwa twatangije uyu munsi by'ubukangurambaga n'ubufatanye kugirango duhashye umwanda twimakaze umutekano. Iyo udafite umutekano, iyo ufite umwanda ubwo no mu mutwe ntabwo biba bitunganye. Ibyo rero iyo ubifite bimeze neza nubundi iterambere ririhuta.”

Yabasabye gukomeza kwitabira Umuganda, gutunganya ibishanga, kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose n'ibindi byatuma umujyi ukomeza gutekana no kurangwa n'isuku.

Yagarutse ku rubyiruko rukishora mu biyobyabwenge abasaba ubufatanye mu kubirwanya. Ati: “Uyu mujyi nubwo tuvuga ngo harimo umutekano, hari ibintu bituvangira, haracyarimo ibyaha navugira ahangaha kugirango dushyireho ingamba dufatanye tubirwanye, haba ku rubyiruko cyane cyane harimo abantu banywa ibiyobyabwenge, bari mu bisindisha mu tubari hirya no hino.”

Yagarutse ku bikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura, urugomo, agakungu n'akajagari bigaragara hamwe na hamwe mu Mujyi wa Kigali, avuga ko Polisi izakomeza guhangana nabyo cyane cyane hibandwa ku bazunguzayi.

Ati : “Mu minsi ishize byari byagaragaye nabi ugasanga abacururiza mu kajagari barahangana na DASSO baje gufata abazunguzayi, twafashe icyemezo cyo kuvuga ngo inzego z'umutekano zifate abo bantu bose bazana akajagari muri uyu mujyi cyane cyane abacururiza ahatemewe, abajya kwiba, kugirango umujyi utekane. Ubu abazunguzayi n'abandi bazana akajagari baragabanyutse kandi biri mu murongo mwiza.”

Meya w'umujyi wa Kigali Nyamulinda Pascal yashimiye abaturage n'inzego z'umutekano kuba badahwema gufatanya n'ubuyobozi bw'umujyi mu guteza imbere umutekano n'isuku mu mujyi wa Kigali.

Yavuze ko ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali butazahwema gukomeza kuba hafi y'abaturage mu guteza imbere igihugu by'umwihariko umujyi wa Kigali abasaba ko isuku n'umutekano bakwiye kubigira umuco.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2A38L3y
via IFTTT

No comments:

Post a Comment