“Mituweri iratwishyurira tukabona amadarubindi ariko utabona ntimwishyurire, uburenganzira bwe ntibuba bwahutajwe?”

Depite Rusiha Gaston uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, arasaba Leta gufasha abafite ubumuga bakajya bahabwa insimburangingo hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kuko biteganywa n'itegeko kandi bikaba biri no mu burenganzira bwabo.

Kuri uyu wa 30 Ukwakira, ubwo Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yagezaga ku mitwe yombo y'inteko ishinga amategeko ibikorwa yakoze mu mwaka wa 2016/2017 yagaragaje ko abafite ubumuga bakibangamirwa no kutabona insimburangingo cyangwa bakazibona bibabagoye cyane kuko Leta itabibafashamo.

Ubwo Nirere Madeleine uyobora iyi Komisiyo yagarukaga ku burenganzira bw'abantu babarizwa mu byiciro byihariye birimo n'icy'abafite ubumuga, yavuze ko Komisiyo yasuye ibigo 11 byakira abantu bafite ubumuga hagamijwe kugenzura imibereho yabo n'uburyo uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Mu bibazo Komisiyo yasanze mu bigo byakira abantui bafite ubumuga harimo kuba bagorwa no kubona insimburangingo n'inyunganirangingo kandi Mituweri yakagombye kubafasha kuzibona .

Yagize ati: "Icyo bansabye ni uko bakwemererwa gukoresha ubwisungane mu kwivuza bugakoreshwa mu guhabwa insimburangingo n'inyunganirangingo. Icyo ni icyifuzo cyatanzwe."

Depite Rusiha Gaston ari na we uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko ishinga amategeko nyuma yo kumva iki kibazo yavuze ko bibabaje kubona iki kibazo gihora kigaruka muri Raporo z'iyi komisiyo za buri mwaka kandi nyamara hari iteka rya Minisitiri riteganya ko abafite ubumuga bafashwa kubona insimburangingo n'inyunganirangingo bifashishije ubwishingizi bakoresha.

Ati: Iki kibazo gikunda kugaruka buri mwaka muri Raporo ya Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu, twibaza impamvu mu by'ukuri kidakemuka kandi ari n'ibintu biteganywa n'amategeko. Mu by'ukuri ibi bintu hashize imyaka umunani byarateganyijwe mu iteka rya Minisitiri ryo ku itariki 27/07/2009 yuko abafite ubwishingizi bajya bahabwa insimburangingo n'inyunganirangingo hakoreshejwe ubwishingizi ariko kugeza ubungubu ntabwo birakorwa, ese Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu iyo isuzumye isanga kibazo ari ikihe?"

Depite Rusiha avuga ko iki kibazo kidakomeye ku buryo cyananiye Leta, ngo abona gisaba gusa gufata umwanzuro kuko ngo ntabwo gikeneye igenamigambi ry'igihe kirekire nkuko gushaka abarimu bigisha indimi z'amarenga bishobora gutinda.

Yakomeje yibaza impamvu abadafite ubumuga bo bafashwa kubona ibikoresho bibafasha birimo nk'amadarubindi ariko abafite ubumuga ntibafashwe. Ati: "Twebwe tubona ubwishingizi buratwishyurira tukabona amadarubindi ariko uriya muntu utabona na gake ubwishingizi ntibumwishyurire ntimubona ko uburenganzira bwe buba bwahutajwe?"

Nirere yavuze ko iki kibazo bakigejeje muri Minisiteri y'ubuzima n'ikigo cy'igihugu cy'ubwiteganyirize (RSSB) ariko ngo izi nzego zose zagaragaje ko insimburangingo zihenda dore ko zose ngo nta n'imwe ikorerwa mu Rwanda.

Ati: "Twagiye kureba MINISANTE na RSSB, icyo batubwiye gikomeye ni uko izi nsimburangingo zidakorerwa mu Rwanda, zose zitumizwa hanze,ngo zirahenze. Ariko ubuvugizi bwo twarabukoze bavuze ko ari ikibazo gikomeza kwigwaho bakareba uburyo babafasha, ahasigaye ni ukureba uko bizashyirwa mu bikorwa."

Komisiyo kandi yasanze hari ibindi bibazo byugarije abafite ubumuga birimo nkaho basanze hari ibigo byakira abafite ubumuga byashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy'ubudehe bigatuma bigorwa no kubonera mituweri abo baba bafite mu nshingano bose bagasaba gushyirwa mu cyiciro kiborohereza kubabonera ubwisungane mu kwivuza.

Hari kandi ikibazo cy'abantu bakira abafite ubumuga bwo kutavuga kandi badahugukiwe n'ururimi rw'amarenga ndetse hakaba n'ikibazo cy'abarimu bigisha abafite ubumuga bwo kutavuga na bo bakiri bakeya cyane.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2xDbAGT
via IFTTT

No comments:

Post a Comment