Perezida Museveni yahamije ko adashobora kuva ku butegetsi mu buryo bworoshye

Ibi Perezida Museveni yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku nteko rusange y'Ishyaka rya NRM (National Resistance Movement) abereye umuyobozi ubwo bari mu nama yabaye mu mpera z'iki Cyumeru dusoje yari yahuje abayobozi bakuru b'iri shyaka bagamije kwiga ku cyemezo cyo guhindura Itegeko Nshinga by'umwihariko ingingo y'102(B) ivuga ku myaka uwiyamamariza kuba umukuru w'igihugu atagomba kuba arengeje (Age Limit), iyi ikaba ari nayo ikumira Museveni kuba yaziyamamariza manda itaha bitewe n'uko azaba yararengeje imyaka 75 itegenywa n'iyi ngingo.

Umunyamabanga ushinzwe itumanaho mu Ishyaka rya NRM, Mulindwa Rogers yasohoye itangazo rivuga ko iri shyaka ryamaze kwemeza ko habaho ihindurwa ry'iyi ngingo y'102(B) aho imyaka 75 yateganywaga n'iyi ngingo ihindurwa umuntu akaba yemerewe kwiyamamaza afite imyaka iyo ariyo yose mu gihe abifitiye ububasha n'ubushobozi.

Ikinyamakuru NewVison dukesha iyi nkuru kivuga ko mu ijambo Museveni yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama atigeze avuga ku kayabo k'amafaranga aherutse guhabwa abadepite ngo bige ku ihindurwa ry'iyi ngingo, ibintu byamaganiwe kure n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Museveni bavuga ko ari ugusesagura umutungo w'igihugu .

Yagize ati “Ndi impirimbanyi y'ubwigende yarwanye intambara nyinshi, sinshobora gusiga ibi gutyo ngomba kubanza kubitegura (Aha yavugaga kuva ku butegetsi), ikindi kandi ikibazo si imyaka umuntu afite ahubwo ikibazo ni ibyo ugeza ku baturage”

Iyi nkundura yo guhundura itegeko Nshinga muri Uganda yatangiye mu kugera ku ntera idasanzwe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka aho bamwe mu batavuga rumwe na Leta ya Museveni bakomeje kurwanya iki cyemezo gusa Perezida Museveni we avuga ko atigeze ashyigikira ko iyi ngingo ihindurwa ahubwo byakozwe n'abaturage ba Uganda ari nayo mpamvu nawe agomba kubashyigikira kuko aribo akorera



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2yZ7g95
via IFTTT

No comments:

Post a Comment