Haiti: Abapolisi b'u Rwanda batanze ikiganiro ku muganda

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye mu gihugu cya Haïti (Mission des Nations Unies pour l'appui à la justice en Haïti) bakorera mu Ntara ya Grande Anse , ku wa 28 Ukwakira uyu mwaka bifatanyije n'abaturage batuye muri Zone 2, yo muri Komini ya Jeremie mu gikorwa cy'umuganda wo gusibura no gutunganya umuhanda ureshya na kilometero n'igice wari wangijwe n'ibiza by'imvura; maze iboneraho kubaganiriza no kubasobanurira akamaro k'umuganda.

Mu ijambo yagejeje ku magana y'abatugare bawitabiriye,uwari uyoboye Abapolisi b'u Rwanda bitabiriye icyo gikorwa, Chief Supt. Eric Mushayija yababwiye ko umuganda ari bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe biba byugarije igihugu n'abagituye.

Yagize ati: "Umutungo w'ibanze w'igihugu ni abaturage bacyo. Namwe rero iterambere rirambye ry'icyanyu riri mu maboko yanyu; kandi kugira ngo mubigereho murasabwa kugira intego, igenamigambi ry'ibikorwa by'ingenzi, gukora cyane, gufatanya; kandi mukagikunda. Abashyize hamwe bagamije inyungu rusange nta kibananira. Umuganda ni igikorwa cyiza cy'ubufatanye kigamije iterambere kuko abantu bahura bagakora igikorwa gifitiye inyungu igihugu n'abagituye."

CSP Mushayija yasabye abo baturage gukomeza gukorana neza n'Abapolisi bari mu butumwa bw'amahoro mu gihugu cyabo kugira ngo umutekano n'iterambere bigerweho mu buryo burambye.

Umuyobozi wa Zone 2 , Lounesa Apollon yashimye Abapolisi b'u Rwanda ku bwo kwifatanya n'abatuye ako gace mu muganda; anavuga ko bamaze kwigira byinshi kuri Polisi y'u Rwanda bizabafasha mu nzira y'amahoro n'iterambere birambye.

Kuva mu 2010 U Rwanda rumaze kohereza Abapolisi bagera ku 1120 mu butumwa bw'amahoro muri Haiti.

Kugeza ubu rufite abagera ku 1 000 mu butumwa bw'amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi bakora imirimo itandukanye irimo kurinda Abayobozi bakuru mu bihugu barimo, kurinda ibikorwaremezo no kurinda abaturage.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2z0AiFn
via IFTTT

No comments:

Post a Comment