Amashanyarazi yishe batatu abandi barakomereka, REG yahagurukiye abitwa ABAHIGI

Ibi byagarutswe mu kiganiro REG yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, aho umuyobozi w'iki kigo Ron Weiss yashimangiye ko batazigera bihanganira na rimwe umukozi wabo ukora ibidakurikije amategeko cyangwa umufatabuguzi ukora ibihanwa n'amategeko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw'abantu kandi bikanangiza amabwiriza yo kubungabunga ibikorwaremezo rusange.

Abayobozi batandukanye barimo na Maj Eng Kalisa Jean Claude uyobora EUCL, bagarutse ku kibazo cy'abazwi nk'ABAHIGI babeshya abaturage ko ari abakozi b'ikigo gikwirakwiza kinatanga amashanyarazi (REG/EUCL/EDCL), bakabizeza ko bashobora kubaha amashanyarazi cyangwa bakabasanira ayangiritse, ariko ibikorwa bitemewe bakora bikaba bigira ingaruka zirimo no kuba byahitana ubuzima bw'abantu.

Mu ngero zatanzwe, harimo nk'aho tariki 22 Ukwakira 2017, mu mudugudu wa Karuranga, mu kagari ka Ndatemwa mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo, abana babiri barimo uw'imyaka 16 n'uw'imyaka 17, bafashwe n'umuriro bagapfa, nyuma yo gufata ku rusinga rwari rwakoreshejwe mu buryo butemewe n'amategeko mu gusangiza umuriro ingo ebyiri. Uretse kuba byarakozwe REG itabizi, insinga zakoreshejwe nazo ntizari zujuje ubuziranenge, ari nabyo byatumye abo bakobwa babiri bicwa n'umuriro w'amashanyarazi.

Ron Weiss uyobora REG avuga ko nta kwihanganira na rimwe abazwi nk'ABAHIGI

Nyuma y'iminsi ibiri gusa, kuwa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017, mu mudugudu wa Kindobwe, mu kagari ka Gakoni ho mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, umwana w'umukobwa w'imyaka 15 yishwe n'amashanyarazi bagenzi be babiri barakomereka, bitewe n'urusinga rwari rwakoreshejwe n'umuntu utabifitiye uburenganzira abeshya ko akorera EUCL. Urwo rusinga rwakoreshejwe nabi, rwavaga ku gisenge rugakora ku ruzitiro rw'icyuma, ari nabyo byatumye umwana umwe apfa ubwo yakoraga kuri urwo ruzitiro arimo gukina na bagenzi be, abandi bakomereka bagerageza kumutabara.

REG ariko ivuga ko abaturage nabo bakwiye kujya bitondera insinga z'amashanyarazi, kuko hari abazisagarira ugasanga bahuye n'akaga. Urugero ni nko kuwa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2017, mu mudugudu wa Mpenge mu kagari ka Mpenge ko mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, umugabo w'imyaka 31 y'amavuko nawe yafashwe n'umuriro w'amashanyarazi ubwo yakoraga ku rusinga, akaba yarakomeretse ajyanwa mu bitaro bya Rugengeri aho akirimo kuvurirwa kugeza ubu.

Uwo munsi kandi muri aka karere ka Musanze, hari umwana w'umukobwa w'umunyeshuri w'imyaka 10 wakomerekejwe n'umuriro w'amashanyarazi ubwo yakoraga ku muyoboro w'amashanyarazi wangijwe n'ikompanyi yasanaga umuhanda, ubu nawe akaba arimo kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Muri rusange, REG isaba abaturage kuzajya birinda abababeshya ko ari abakozi ba REG/EUCL/EDCL, hagira uwo bashidikanyaho bakitabaza umurongo utishyurwa wa 3535, kandi ngo abakozi bemewe bo baba banafite ibyangombwa bibaranga. Abaturage kandi basabwa kwirinda gucokoza insiga z'amashanyarazi, gufungura mubazi (counter) n'ibindi bigomba gukorwa n'abakozi babishyinzwe, ndetse abana bakabuzwa gukora ku nsinga no kwegera ibikorwa by'amashanyarazi, hanabaho impungenge bakitabaza ikigo gishinzwe ingufu bahamagara kuri 3535.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2gYMrDB
via IFTTT

No comments:

Post a Comment