U Rwanda ruramagana raporo ya HRW irushinja kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihe

Guverinoma y’u Rwanda yise Human Rights Watch umuryango ugamije kuyobya abantu ugendera ku mwuka uri mu gihugu  ugashaka kuwubyaza inyungu z’amafaranga.

Ibi bikaba bije nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 29 Nzeri, mu itangazo ry’uyu muryango, wanenze Leta y’u Rwanda uyishinja guta muri yombi, kuburisha no gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuva amatora ya perezida yo muri Kanama 2017 yarangira.

Human Rights Watch ishinja guverinoma kubangamira abatavuga rumwe nayo ndetse no kutihanganira uwayinenga cyangwa ngo yemere uruhare rw’abatavuga rumwe n’ubuutegetsi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wayo muri afurika yo hagati, Ida Sawyer.

Mu gusubiza ibi birego, Louise Mushikiwabo, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yavuze ko HRW ari umuryango udashoboye kandi uyobya abantu iyo bigeze ku Rwanda.

Mushikiwabo akaba agira ati: “Raporo iheruka ya Human Rights watch ku Rwanda irimo amazina y’abantu bivugwa ko bishwe n’inzego z’umutekano nyamara bakiri bazima bameze neza.”

By’umwihariko, uyu muryango wibanze ku itabwa muri yombi rya Diane Rwigara, nyina na mukuru we kuwa 22 nzeri, aho polisi yatangaje ko yavumbuye ibindi bimenyetso bigaragaza ko aba batatu hari aho bahuriye n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ni muri urwo rwego, umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda wungirije, Linda Nkuranga, yemereye ikinyamakuru the East African ko Diane Rwigara kuri ubu yitegura kujyanwa mu rukiko nyuma y’aho dosiye ye igipolisi kiyishyikirije ubushinjacyaha.

Uyu muryango wa Rwigara muri rusange ukaba ushinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, gukwepa imisoro, ubugambanyi ndetse no gushishikariza abaturage kwigumura no gushinga umuryango utemewe.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wqGp17
via IFTTT

No comments:

Post a Comment