Iyumvire ibanga rikomeye ryihishe inyuma y’imodoka ihenze Diamond yemeye ko yahaye umunyamideli Hamisa Mobetto.

Mu gihe umuhanzi Diamond Platnumz yemeraga ku mugaragaro ko yabyaranye umwana n’umunyamideli Hamisa Mobetto, yatangaje ko akomeje gukora inshingano ze nk’umubyeyi, ndetse ko agenera uyu munyamideli akayabo k’amashilingi ya Tanzaniya angana n’ibihumbi 70 buri munsi, anongeraho ko yanamuguriye imodoka yo bwoko bwa Toyota RAV4.Gusa kuri ubu biravugwa ko iyi modoka yari igenewe Mama wa Diamond, witwa Sandra.

Nk’uko iyi nkuru tuyikesha ikinyamakuru Daily Nation , ngo amakuru atangazwa n’inshuti ya hafi ya Diamond, ni uko iyi modoka yari impano uyu muhanzi yari yarasezeranije ko azaha umubyeyi we, gusa ngo yaje guhindura intekerezo ze maze ayiha Hamisa nyuma yo kumenya ko atwite inda ye.Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko Mama wa Diamond atigeze yishimira icyemezo umuhungu we yafashe cyo kumurutisha umukazana we,gusa ngo ategereje ko azamuha indi.Iyi nshuti ya Diamond yagize iti:“Yule msanii alikuwa anataka kumpa ile Rav 4 mama yake sasa ilipotua nchini ndiyo wakati ambao Mobeto alikuwa amejifungua kwa hiyo akaona bora ampe mzazi mwenziye huyo mpya kwanza halafu mama yake akaahidi kumuagizia gari lingine. Sasa nasikia mama wa msanii hakufurahishwa na kitendo hicho.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”uriya muhanzi yashakaga guha umubyeyi we, iriya modoka ya Rav 4, mu gihe yageraga mu gihugu ni bwo Mobetto yahise abyara, bituma afata icyemezo cyo kubanza kuyiha uriya mugore, hanyuma Mama we amwizeza kuzamugurira indi.Gusa kuri ubu ndi kumva ngo umubyeyi we ntiyishimiye kiriya gikorwa”.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2xTyD34
via IFTTT

No comments:

Post a Comment