Yababajwe no kutarya inyama ku bunani #Rwanda via @kigalitoday

JPEG - 123.8 kb
Kuri we, kurya imvange ku bunani ngo yumva bidakwiye

Nyiraruhengeri avuga ko umwaka wa 2018 wagenze neza kuko atarwaye kandi ntarwaze. Ariko na none ngo umwaka ntiyawusoje neza uko yabyifuzaga kuko atabashije kubona agafaranga ko kugura inyama zo kurya.

Ati “ Umwaka wabaye mwiza ariko nywutangiye nabi kuko ntabonye inyama kubera ubushobozi bucye, nawe urabibona ko nzindukiye ku bishyimbo n'ibitoki gusa ni amahoro ndanashima Imana ko ntapfuye.”

Akomeza agira ati “ Ndi umucumbitsi, ndakodesha inzu, ubwo se urumva nabona amafaranga ibihumbi bibiri bigura inyama koko? Ndihangana mpfa kuba nabonye icyo nywa!”

Muri rusange abaturage b'Umudugudu wa Mirama ya mbere barishimira ko umwaka warangiye amahoro ndetse bakemeza ko n'uwo batangiye uzaba mwiza kurushaho.

Muzehe Yohani Munyangango avuga ko umwaka wagenze neza cyane ari na yo mpamvu yazindutse ajya kubishimira Imana anayisaba kuzamurinda mu mwaka watangiye.

Ati “ Ubu ngejeje imyaka 80 sinabura kubishimira Imana kuko hari abandi bapfuye, 2018 yagenze neza kuko nahawe n'inka ya girinka. 2019 na yo ntakabuza izaba nziza kurushaho.”

Icyakora hari n'abavuga ko umwaka wa 2018 utabaye mwiza kuko bahuye n'ibibazo byo kwibwa amatungo ndetse n'imyaka mu mirima.




from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2s5lKPw
via IFTTT

No comments:

Post a Comment