Ese twitege ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi bizakemuka mu 2019?

Mu  ijambo ryo gusoza umwaka Perezida Pierre Nkurunziza yagejeje ku Barundi, yongeye gushinja u Rwanda ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Burundi, ashimangira ko ibyakorwa byose bigamije gushyira igihugu cye mu kaga ntacyo bizatanga. Ku ruhande rw’u Rwanda Perezida Paul Kagame nawe akaba yaratunze urutoki ibihugu 2 by’ibituranyi ashinja gushaka guhungabanya u Rwanda. Mu ijambo rya Perezida Pierre Nkurunziza ryatambutse kuri Televiziyo y’igihugu kuwa 01 Mutarama 2019, yavuze ko igihugu cye gikomeje guhura n’imbogamizi z’umutekano yavuze ko zikomoka mu Rwanda. Perezida Nkurunziza yagize ati: “Hari agatsiko kitwaje intwaro kishe abantu 26 gakomeretsa abandi barindwi muri Ruhagarika, Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke. Bamwe muri aba bagizi ba nabi ubu bashyikirijwe ubutabera.” Yakomeje agira ati: “Abakoze ibi byaha bemeye ko ari mu Rwanda buri kintu cyategurirwaga, ko ababohereje bari mu Rwanda kandi ko bavuye mu Rwanda.” Ibyatangajwe na Perezida Nkurunziza w’u Burundi bikaba byatangarijwe umunsi umwe n’ibyatangajwe mu ijambo risoza umwaka Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagejeje ku Banyarwanda abifuriza umwaka mushya muhire wa 2019, aho yavuze ko umwaka wa 2018 muri rusange warangiye neza igihugu gitekanye kandi kiri mu mahoro. Umukuru w’igihugu ariko ntiyabuze kongera kwikoma bimwe mu bihugu by’ibituranyi yavuze ko mu mwaka ushize wa 2018 byashyigikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Yavuze ko muri Afurika muri rusange ibintu byifashe neza ariko ko mu karere u Rwanda ruherereyemo ari ikinyuranyo. Yasobanuye ko ibyo bihugu bikomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe ya FDLR na RNC n’abandi barwanya u Rwanda. Yavuze kandi ko imyifatire ya kimwe muri ibyo bihugu atavuze amazina bikomeje gufasha abamurwanya idatangaje yongeraho ko icyo kibazo kigomba gukomeza kuganirwaho. Perezida Pierre Nkurunziza mu ijambo rye yanakomoje ku Barundi babaga mu Rwanda bakaza kwirukanwa havugwa ko bahaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe harimo abavugaga ko batandukanyijwe n’imiryango bari barashakanye y’Abanyarwanda. Aha Perezida Nkurunziza yagize ati: “Sinabura ko kuvuga Abarundi 30,000 birukanwe na Guverinoma y’u Rwanda bagatandukanywa n’abagore babo n’abana.” Yongeyeho ko aba birukanwe ngo bamaze kwamburwa ibyo bari batunze. Umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi ukaba waratangiye kumvikana mu 2015 nyuma y’aho Perezida Nkurunziza atangarije kuziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe. Imyigaragambyo yadutse I Bujumbura yaje gutuma hageragezwa guhirika ubutegetsi ntibyakunda, u Burundi bugashinja u Rwanda guha ubuhungiro abagerageje guhirika ubutegetsi. Ni mu gihe u Rwanda rushinja u Burundi gufasha umutwe wa FDLR mu bijyanye n’ibikoresho ndetse hakaba hari ibitero bimaze iminsi bigabwa ku butaka bw’u Rwanda bikavugwa ko bikorwa n’abantu bitwaje ibirwanisho baturuka mu Burundi ari naho bahungira basubiye inyuma nk’uko byagiye byemezwa kenshi na minisiteri y’ingabo y’u Rwanda. Umuntu rero arebye ukuntu umwaka wa 2018 urangiye umubano w’ibihugu byombi urushaho kumera nabi aho gusubira mu buryo, ndetse abayobozi b’ibihugu byombi bakaba bakomeje kwishishanya, yakwibaza niba muri uyu mwaka wa 2019 hari impinduka nziza zizaba cyangwa bizarushaho kumera nabi ku buryo ibihugu byombi byagera n’aho bijya mu ntambara nk’uko byakomeje kubicamo amarenga na cyane ko nta kigaragaza ko hari ubushake bwo gucyemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi buhari.    

from bwiza.com http://bit.ly/2AnjO9p
via IFTTT

No comments:

Post a Comment