Byamungu n' abana be bazashyingurwa ari uko umugore we yavuye mu bitaro

Tariki 30 Ukuboza 2018, nibwo mu muhanda Masaka Mbarara habereye impanuka yahitanye Byamungu wari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri BRD n' abana be 4 , umugore Mukagatare Dorcas na muzasa we Dan wari utwaye imodoka bararokoka.

Amakuru Ukwezi.rw twahawe n' umuntu wo mu muryango wa Byamungu ni uko Mukagatare Dorcas ubu arimo kuvurirwa I Kampala. Yagize ikibazo cy' impyiko, yagombaga kuba yarabazwe ejo hashize tariki ya 1 Mutarama ariko abaganga bababwiye ko umuvuduko w' w' amaraso ari mwinshi. Biteganyijwe ko abagwa none tariki 2 umuvuduko nuramuka ugabanutse.

Dan wari utwaye imodoka we yarakize. Imirambo ya ba nyakwigendera ubu iruhukiye mu bitaro byitiwe Umwami Faisal I Kigali. Imirambo yahageze mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 31 Ukuboza. Ambasade y' u Rwanda muri Uganda niyo yafashije uyu muryango kugira ngo imirambo igezwe I Kigali.


Mukagatare Dorcas

Bitewe ni uko Byamungu n' abana be bose bapfuye, ngo ntabwo bashyingura iyi mirambo Mukagatare adakize. Abaganga babwiye uyu muryango ko kugira ngo atore agatege ku buryo yagera I Kigali agashyingura umugabo we n' abana be byatwara ibyumweru bibiri.

Mukagatare Dorcas uri mu kigero cy' imyaka 40 yavuye muri koma abaza niba umugabo we n' abana be bararokotse gusa abaganga babaye birinze kumubwira ibyabaye byose.

Uko impanuka yagenze

Imodoka yari itwaye Byamungu n' umuryango we yari ikurikiye bisi, imbere ya bisi haturuka ikamyo igonga iyo bisi irayihushura bake mu bagenzi bari bayirimo barakomereka ihita igonga imodoka y' umuryango wa Byamungu. Impamvu Dan na mushiki we Dorcas barokotse ni uko bari bicaye ku ruhande rw' ibumoso. Iyi kamyo yagonze uruhande rw' iburyo arirwo Byamungu n' abana be bari bicayemo.


Byamungu yari ashinzwe ishoramari muri BRD

Uko amakuru yamenyekanye bwangu

Byamungu afite murumuna we witwa Ukobucyeye George William utuye I Masaka muri Uganda niwe wahamagaraga n' umuhungu wa Byamungu amubwira aho bageze. William yakomeje guhamagara ageze aho yumva numero yahamagaraga yavuyeho ahamagaye iya Byamungu, yitabwa n' undi muntu bikekwa ko ari umujura wageze bwa mbere ahabereye impanuka. Mu bihugu bimwe na bimwe iyo impanuka ibaye abajura nibo bahagera mbere. Uyu muntu witabye telefone ya Byamungu yabwiye William ko imodoka yakoze impanuka ndetse abari bayirimo bapfuye.

William n' abana be babiri b' abahungu bahise bafata imodoka ngo bage gutabara bahageze basanga ambilance imaze kujyana Dorcas na musaza we kwa muganga, imirambo ikiri mu modoka.

Amakuru yageze kuri ambasaderi w' u Rwanda muri Uganda, arakurikirana imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa I Kigali na Dorcas afashwa kubona ubuvuzi.

Byamungu yari ajyanye umugore n' abana be ngo basuhuze nyirakuru utuye muri Uganda dore ko uyu mukecuru yari amaze iminsi arwaye. Gusa uyu mukecuru yarorohewe ubu ari I Kigali ari gufatanya n' abandi gutegura umuhango wo gusezera bwa nyuma ku muhungu we n' abuzukuru be.


Muri iyi foto uretse Mukagatare Dorcas abandi bose bitabye Imana

Byamungu na Mukagatare Dorcas babyaranye abana batanu, imfura yabo yitabye Imana mu ntangiriro za 2018 izize urupfu rutunguranye, abandi bane bose bapfira rimwe na se. Batuye Kimironko mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko bazashyingurwa mu irimbi rwa Rusororo ku itariki itaramenyekana.



from Murakaza neza ! http://bit.ly/2R2TPP5
via IFTTT

No comments:

Post a Comment